Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nyuma y’urupfu bigenda gute?
Nyuma y’urupfu bigenda gute?

Mu kwizera kwa gikristu harimo kutamenya neza ibiba nyuma y’urupfu. Bamwe bavuga yuko nyuma y’urupfu abantu “basinzira” kugeza ku munsi w’urubanza rw’Imana, akazabona kujya mu ijuru cyangwa mu kuzimu. Hari abandi bavuga ko nyuma yo gupfa, umuntu ahita acirwa urubanza akajya aho azaguma ubudashira, mu ijuru cyangwa mu kuzimu.

Hari n’abandi bavuga ko iyo umuntu apfuye, roho ye yoherezwa mu juru cyangwa ukuzimu by’agateganyo, agategereza umunsi wo kuzuka, gucirwa urubanza no kujya aho azaguma ibihe byose. None se Bibiliya yo itubwira iki?

Mbere na mbere, ku bemera Yesu Kristo, Bibiliya itubwira ko nyuma y’urupfu rw’abizera, roho zabo zijya mu ijuru, kubera ibyaha byabo bibabarirwa ko bemeye Yesu nk’umukiza wabo (Yohana 3:16, 18, 36). Ku bizera, “urupfu ni ukuva kure y’umubiri ariko hamwe n’Imana” (2 Abakorinto 5:6-8; Abafilipi1:23). Ariko hari imirongo nka 1 Abakorinto 15:50-54 na 1 Abatesalonike 4:13-17 ivuga ko abizera bazazuka bagahabwa imibiri mishya.

Niba abemera basanga Yesu nyuma y’urupfu, kuzuka bimaze iki? Birashoboka ko roho y’uwizera isanga Yesu ako kanya nyuma y’urupfu, umubiri we ukaguma mu irimbi usinziriye. Izuka ry’abizera rigeze, umubiri ukazuka, ugahabwa ikuzo, ugahuzwa na roho. Uwo mubiri umaze gusubizwa hamwe na roho bizaba umutungo w’abizera ubuziraherezo mu ijuru n’isi bishya (Ibyahishuwe 3:21-22)

Bwa kabiri, ku bantu batemera Yesu nk’umukiza, urupfu ni igihano kidashira. Ariko kimwe n’abizera, nabo basa nk’aho boherezwa ahantu baba bari by’agateganyo, bategereje izuka ryabo, urubanza ndetse n’amaherezo yabo. Muri Luka 16:22-23 hatubwira umugabo w’umukire wapfuye ako kanya agatangira igihano cye.

Mu Ibyahishuwe 20:11-15 hatubwira ko abatizera bose bazutse, bagacirwa urubanza bagashyirwa mu Nyanja y’umuriro. Ni ukuvuga ko abatizera badahita bajya mu muriro utazima ako kanya nyuma y’urupfu, ahubwo hari abantu baba bategereje urubanza rwabo. Nyamara nubwo badahita bashyirwa mu muriro, abatizera ibyo babona nyuma y’urupfu ntibishimishije. Wa mugabo w’umukire yaratatse ati “Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki mu tuzi atonyangirize ku rurimi, “kuko mbabazwa n’uyu muriro” (Luka 16:24)

Ni ukuvuga ko nyuma y’urupfu, umuntu ashyirwa ahantu h’agateganyo mu ijuru cyangwa ikuzimu. Ku munsi wo kuzuka nibwo yinjira aho azaba ubuzira herezo. Abizera Yesu nk’umwami n’umukiza bazahita bemererwa kwinjira mu ijuru rishya n’isi nshya(Ibyahishuwe 21:1). Abatizera bo bazahita boherezwa mu Nyanja y’amazuku(umuriro utazima). Ibyahishuwe 20:11-15.

Aya niyo maherezo y’abantu bose, ashingiye ku kuba baremeye kwakira agakiza gatangwa na Yesu Kristo. Matayo 25:46; Yohana 3:36

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza