Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nyuma yo gukira amadayimoni n’ubujura ubu arakorera (...)
Nyuma yo gukira amadayimoni n’ubujura ubu arakorera Imana

Ku cyumweru, taliki 06/06/2014, mu gihe twari twahanitse dusenga Imana, haje umusore w’imyaka 28 wari uherekejwe na mubyara we wari usanzwe ari umukristo mu itorero ryanjye. Umwanya w’ijambo ry’Imana ugeze, amadayimoni yaratangiye amwigaragarizamo. Ku musozo w’ikibwirizwa, namujyanjye imbere, arapfukama. Naramusengeye kugira ngo yakire Kristo, hanyuma yitura hasi amadayimoni atangira kumusohokamo yivovota. Nyuma y’akanya gato, yarongeye aba muzima.

Inkomoko y’amadayimoni ye:

Gislain avuga ko hari umupfumu yagiye gucishaho (gushakaho) igiti cyizajya cyimuha imbaraga zidasanzwe. Uwo (umupfumu) yagiye kureba ngo kugira ngo amuhe izo mbaraga zitagirwa n’ubonetse wese, ngo mbere yo kuzimuha yarabanje amuca inshandago mu gahanga, ku ijosi, ndetse no mu misaya. Nk’uko urubuga rwa Top Chretien dukesha ubu buhamya rubigaragaza, uyu musore mu magambo ye bwite yakomeje agira ati: “Yanciye inshandago ku gahanga, ku ijosi, ndetse no mu misaya; hanyuma ansiga ivu ry’umukara ry’amoya n’amagufwa y’intare yabaga yaratwitse. Imyuka mibi yampaye yari iri mu icupa. Mbere yo kugira igikorwa runaka cyose nkora narabanzaga nkanywa kuri rya cupa. Mbere y’uko mama apfa, yari yaransize amacandwe ye ku biganza byanjye nk’ikimenyetso cy’amahirwe.”

Ingaruka:

“Natangiye kwiba. Igihe kimwe, nibye amafaranga 750.000 y’ama cfa (f cfa) na telefoni igendanwa bya papa, nkurikizaho iradiyo ye n’imitako/imirimbo (les bijoux) y’umukobwa twakundanaga mbigurisha amafaranga 3,000 gusa y’amafaranga CFA. Amakosa nk’aya nta kindi gihe nari narigeze nyakora. Nakoze amakosa menshi no ku bandi bantu batandukanye mu muhanda. Byageze ubwo ayo makosa yose yansajije: ikibyemeza ni uko namaze ukwezi n’iminsi irindwi naratorongereye ahantu, nihishe. Ubu ariko “narahindutse, ubwo bujura bwose bwararangiye, nagiriwe Ubuntu ndimo gukorera Imana.”

Gislain, w’imyaka 30, Congo-Brazzaville.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza