Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nyuma yo gukira wakoze iki?
Nyuma yo gukira wakoze iki?

Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi icyenda bari he?” Luka 17:17.

Mu gace kamwe kari hagati y’i Samariya n’I Galilaya, hari ababembe icumi. Iyi ndwara yabateye gukurwa mu bandi bantu. Ubusanzwe ntibyari byemewe ko umubembe aba mu bandi bantu bazima kugira ngo atabibanduza.

Iyi ndwara kandi ntiyakiraga; bivuze ko batashoboraga kugera mu bandi bantu ukundi.

Abantu b’icyo gihe bafite ibintu bazirirzaga birimo ibibembe, amaraso ndetse n’intumbi. Ibi byose barabitinyaga kuburyo kimwe muri byo kuwo byabayeho atashoboraga kwegerwa.

Aba Yesu yakijije bari baracitse intege; bari mu gahinda kuko ntawabikozaga. Nta kizere cy’ahazaza bari bafite. Ariko bagiye kubona, babona hari itsinda ry’abantu babegeraga. Nabo bararyegera. Muri iryo tsinda ry’abantu, harimo Umwana w’Imana Yesu Kristu.

Yesu dukwiye kumukundira ukuntu nubwo umubare w’abakunena wagwira abirengaho akagusanga. Hari ubwo ugera mu gihe cyo kunenwa Yesu yaza ntibimukange ukabona arakwegereye.

Babonye Yesu atambuka bagira ukwizera; baramwinginga ngo abakize. “Mutware Yesu tubababarire.” Luka 17:13.

Nawe yabagiriye impuhwe arabakiza, ubundi abohereza ku mutambyi kugira ngo abasuzume. Bibiliya ivuga ko bakigenda bahise bakira.

Umwe muri bo asobanukirwa neza ko kuba yakize hari uwabikoze. Yagarutse gushima Yesu. Yikubise ku birenge bye ubundi aramushima. Nta kiguzi yari afite, ariko yari ashoboye byibura kumubwira ati “Urakoze.”

Ariko ku bandi icyenda nta kindi bibiliya ibavugaho, gusa bo ntibagarutse gushima. Ahari wenda bari babonye uburyo bwiza bwo gukora ibyo batakoze igihe bari barwaye. Cyangwa ari wo mwanya bari babonye wo kubaho mu buzima bushimishije no kwibagirwa ingorane bari baratewe n’ibibembe.

Ibibembe bishushanya icyaha, gitandukanya umuntu n’Imana. Ntihariho umuti cyangwa ikindi kintu cyose cyabasha gukiza umuntu icyaha. Nta byiringiro by’umunyabyaha. Gukira no kubababrirwa ibyaha kwacu bibonerwa mu Mwami Yesu Kristu.

Ikindi ineza yose Yesu yakugirira ujye uyizirikana ugaruke kumushimira, kuko n’abantu bagize neza barashimirwa nkanswe Yesu ugutabara ntawe ukikureba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza