Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Pasika isobanura iki? Ikomoka he?
Pasika isobanura iki? Ikomoka he?

Igisubizo: Pasika ni ijambo rifite inkomoko mubisirayeli risobanura “kunyuraho” (Pass over), Uko kunyuraho: ni marayika wagombaga kunyura ku mazu yose muri Egiputa yica abana bose b’imfura, agasiga gusa amazu ariho ikimenyetso cy’amaraso y’umwana w’intama ku miryango, nk’uko Imana yari yabibwiye abisirayeli. Imana ikaba yarabwiye abisirayeli gukomeza kwizihiza uwo muhango uko umwaka utashye, nk’ikimenyetso cyo kwibuka uko Imana yabakuye muri Egiputa no gucungurwa kwabo, ubwo abana bose b’imfura mu Egiputa bapfaga! Kuva 12:1-20.

Pasika y’Abisirayeli ishushanya iki ku bantu?

Nk’uko mu Egiputa abisirayeli barokowe urupfu n’amaraso y’umwana w’intama, niko natwe abakristu twakijijwe urupfu rw’ibyaha n’amaraso ya Yesu. Kandi nk’uko marayika yarimbuye abana b’imfura mu mazu yose adafite ikimenyetso cy’amaraso y’umwana w’intama ku muryango, niko n’abantu bose badafite ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu bazarimbuka nta kabuza. Kandi nk’uko abisirayeli bakomeje kwizihiza pasika bibuka gucungurwa kwabo n’ukuntu Imana yabakuye mu buretwa bwa Farawo, ni ko natwe abakristu twizihiza pasika buri mwaka , twishimira gucungurwa kwacu ko twacunguwe n’amaraso ya Yesu Kristo, kandi ko twavuye mu bubata bw’ibyaha! Igitangaje kiruta byose: nuko kuzuka k’Umwami wacu Yesu Kristo, kwahuriranye neza n’umunsi mukuru wa Pasika y’abisirayeli, bituma kugeza ubu, icy’ingenzi gikomeye Pasika itwibutsa nk’abakristu: ni izuka ry’umwami wacu Yesu Kristu, akaba ari ryo pfundo n’igisobanuro cya pasika kubakristu!

Uko Pasika ikwiye kwizihizwa

Muri Iraq n’ubwo abakristo baho babangamiwe cyane n’ibikorwa by’iterabwoba no kwicwa bazira imyizerere yabo; Pasika ni umunsi wo kwiragiza Imana Mu buhinde naho n’ubwo umubare w’abakristo bahaba ari muto, abahari Pasika ibasanga mu rusengero. Mu bushinwa naho n’ubwo bibasiwe, uba ari umunsi w’amasengesho Muri Bangladesh naho uba ari umunsi w’umunezero baririmba

Pasika ni umunsi mukuru ukomeye umukristu wese akwiye kuzirikana, akawuha agaciro gakomeye: nk’uko abisirayeli bafataga icyumweru cyose cy’imitsima idasembuwe mbere y’umunsi wa pasika, niko natwe abakristu tugomba kwezwa, tukitunganya, imitima yacu igatunganira Imana, tukinjira muri Pasika ntabizinga by’ibyaha bitugaragaraho. Hari abantu bumva ko Pasika ari umwanya wo kurya neza, kunywa no kwambara neza, ndetse benshi bakanasinda. Ibyo bintu bibabaza Imana cyane kuko ni ikigaragaza ko abantu batazi ibyo bakora ibyo aribyo. Ni byiza rwose ko ku munsi wa Pasika duseruka twambaye neza ndetse tukanifata neza, ariko tukazirikana ko Pasika y’ukuri Imana idushakaho ari mumitima yacu!

Evangelist MUNYESHYAKA Jean Paul.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

OLIVIER kuwa 6-04-2015 saa 00:43
 

Imana Iguhe Umugisha Kubw.Ijambo Ryayo Utugejejeho.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza