Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Sobanukirwa uburyo wakwitwara mu kigeragezo
Sobanukirwa uburyo wakwitwara mu kigeragezo

Muri bibiliya hari icyanditswe kivuga ngo ”turi mu isi duhura n’imibabaro n’ibitugerageza" [yohana 16:33], nizera ko abantu benshi bemera ko ari ukuri ariko nyamara iyo ukomeje gusoma imirongo ikurikiyeho usanga Yesu hari cyo yavuze ukwiye kugenderaho ko ari cyo kizagufasha kunyura muri ibyo bigeragezo n’imibabaro.

Yesu yaravuve ati ”ntimukuke umutima kuko nanesheje isi", hari igihe usanga abantu bahorana ibibazo,bakumva ko bacitse intege ariko si ko byari bikwiye kugenda kuko Yesu yabinesheje byose,gusa ukeneye kwiga kumenya uko wabana na Yesu wamaze kukuneshereza ibyo uri kunyuramo byose.

Rimwe na rimwe Imana ijya yemera ko unyura mu ngorane atari uko ikwanga ahubwo ari ukugira ngo igerageze inakuze ukwizera kwawe no kugira ngo urusheho kugira imico nk’ iya Yesu Kristo ariko muri byose dukwiye gukomeza kugira umunezero wuzuye.

Bibiliya iravuga iti ”Bene Data, mwemere ko ari iby’ ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato - Yakobo 1:2-4.

Bijya bibaho ko wakwibuka cyangwa ugatekereza kubijya bikubabaza ndetse bikakugerageza,ukumva ubuze amahoro rimwe na rimwe ugasanga ari ibintu wahozemo ukageraho ukabireka ariko wagera igihe ugeragejwe ukifuza kubisubiramo,iyo bimeze bityo ukwiye kurushaho kwiga ijambo ry’Imana ndetse no gukuza indagagaciro za Yesu muri wowe ibi bizagufasha gukomera no kwihangana bishyitse kuko uzaba uri kumwe na we.

Ugushaka kw’Imana ni uko twabaho mu mahoro kandi ibyo dukora byose tukabikorana ubwenge, kugira ngo niduca mu makuba,ibyago n’ibigeragezo tuzabashe kubigiriramo imbaraga,kwizera ndetse n’umunezero uko byaba bimeze kose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

NIYIBIRGIRA [ ] kuwa 16-07-2015 saa 06:05
 

Amahoro ! Intego y ’ikigeragezo ni ukuduhindura . Iyo ubaye ikigwari kiguhindura nabi , ariko iyo ubaye intwari

kikumemyesha ikibi n’ikiza ,ukamenya ibirenze ibyo abandi bazi , ukazavamo umujyanama mwiza .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza