Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ubasha kumenya ko ari ijwi ry’Imana?
Ubasha kumenya ko ari ijwi ry’Imana?

Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho. Yobu 33:14

Jambo yahoranye n’Imana kandi Jambo uwo yari Imana. Imana na Jambo ni umwe, ntiwabasha kubatandukanya.

Bibiliya ni indorerwamo, Imana ivuganira natwe mu ijambo rivuzwe, ibyanditswe byera, ijwi ry’Umwuka wera, amayerekwa, ibyo ikora n’ibindi bitandukanye bibaho mu buzima busanzwe Imana ishobora gukoresha kugira ngo itwigishe.

Buri munsi, Imana ivugana natwe. Ariko wakwibaza ubasha kumva Imana mu buzima bwawe? Ubasha se kurobanura ijwi ryayo?

Bibiliya yahagararira ijwi ry’Imana mu buryo bwanditse. Igihe cyose ufunguye Bibiliya usoma, ujye umenya ko Imana ivuganye nawe mu ijwi ryayo ryanditse.

Nufungura radiyo, uzumva ijwi ry’umunyamakuru. Nawe rero nufungura Bibiliya yawe, wakagombye kumenya ko Imana ivuganye nawe. Nuramuka utumvise ijwi ryayo, ni uko utitaye ku ijwi ryayo ugashaka irindi. Ariko wari ukwiye kuryitaho.

Bibiliya ni indorerwamo: Buri munsi, indorerwamo yawe ivugana nawe iyo uyirebyemo. Ikubwira ibitagenda ku isura yawe, imisatsi, n’ahandi hose uyerekeje.

Niwumva ijwi ry’indorerwamo yawe, umenye icyo ubwirwa. Iyo umaze kubona isura yawe aho itameze neza, nibwo umenya aho usukura, ugatunganya umusatsi wawe.

Uku niko na Bibiliya ibigenza kuko ituma dukora urugendo mu mitima yacu, tukamenya aho bitagenda n’icyo dukwiye gukora kugira ngo ubashe kuwutunganya neza.

Niba ivuganye nawe mu ijambo ryayo, ukumva ijwi ryayo, uryumvire, uzaba umunyamahirwe mu byo ukora byose.

Usabe Imana igufashe kurobanura ijwi ryayo mu byanditswe byera, mu ijwi ryayo ndetse no mu ijwi ryayo mu gihe Umwuka wera atwongorera inzira dukwiye kunyuramo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza