Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ucira abandi rubanza ki?
Ucira abandi rubanza ki?

Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora – Abaroma 2:1

Muri kamere muntu, agira uburyo akorwa ku mutima n’ibyamubayeho,ibyabaye kuri mugenzi we cyangwa ku bandi. Uko abantu batandukana kwihangana no kwakira ibintu ariko bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa nziza ku ruhande rufite ikibazo.

Dufatiye urugero ku babyeyi; si ko bose bahana umwana wakosheje kimwe. Hariho umubyeyi ukubita umwana , ntiyibuke ko ari gukubita umuntu, akamutura umujinya wose. Nyamara ntibikwiye. Burya gukubita no guhana biratandukanye cyane.

Igihe cyose urakajwe n’ibyaha abandi bakora ukwiye kubikorana ubwitonzi. Birakwiye ko twamagana icyaha, ariko tukabikorana umutima uciye bugufi, wisuzuma kandi utinya Imana. Hariho abakristo bumva iby’abandi ari byo bikomeye n’iyo byaba byoroheje. Iherezo ry’ ibyaha uko bimeze kose ni ukurimbuka iyo utihannye. ”Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe“ -Matayo 7:1-2 Bibiliya itwereka neza ibyo Imana izitura abakora neza badacirana imanza”Ariko ubwiza n’icyubahiro n’amahoro, ni byo izitura umuntu wese ukora ibyiza “ – Abaroma 2:10. Abakiriye agakiza ka Yesu Kristo maze bakarangwa n’ imirimo myiza, bahishiwe ibyiza bitarondoreka, ibyo amaso atarareba.

Uko umuntu ari kose n’aho yaba aturuka hose, Imana yamuteganyirije ibyo byiza. Yabihishiye abakora ibyiza,badacira abandi imanza za kibera. Ibyo byiza yabiteganyirije abayizera bose, kandi ntirobanura ku butoni.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza