Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ufite ubwoba bw’iki?
Ufite ubwoba bw’iki?

"Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa…”Itangiriro 3:10

Bamaze gukora icyaha, Adamu na Eva batashywe n’ubwoba. Imana ije kubasura nk’uko byarisanzwe, baratinye bajya kwihisha.

Ubwoba bugirana isano no kwishinja icyaha. Ubundi umuntu wese udafite icyo umutima umushinja icyibi imbere y’Imana aratinyuka.

Niko Adamu na Eve bari bameranye n’Imana mbere yo gukora icyaha, ariko nyuma yacyo satani yubatse urukuta hagati bituma umuntu yumva atatinyuka kwegera Imana. Icyazanye Yesu ni ugukuraho iyo urusika. Ubwoba butuma umuntu akora ibyo atari akwiye gukora. Imigani 29:25 “Gutinya abantu kugusha mu mutego…”

Byashoboka ko nawe waba ufite ubwoba; bugufungiranye ahantu, bukumvisha ko udashobora kuhava. Menya ko Yesu yaziye kugukura muri ubwo bwoba. Yagiye agaruka kenshi ku kudatinya: (Matayo 14.27; Matayo 17.7; Mariko 6.50; Yohana 6.20).

Ese ufite ubwoba bwo guhamya ibyo wizera? Na Petero yarabugize igihe yihakanaga Yesu. Ariko nyuma, yahawe imbaraga zatumye atongera gutinya na gato ibihe bikomeye yanyuzemo.

Ubwoba ntacyo bushobora kukugezaho, uretse kutabona Imana gusa. Ushobora kuba ufite ubw’uko watawe, nta bushobozi ufite, ubwo gutotezwa, kwangwa, gusekwa, gutukwa, kwirukanywa cyangwa ubw’uko wumva wahemukiye Imana utabasha kuyinguka imbere. Igisubizo cy’ibi byose ni Krsito kuko niwe muhuza w’abantu n’Imana.

Muri Zaburi ya 27, umwami Dawidi arondora ibintu bitandukanye byakabaye bimutera ubwoba. Nko gutabwa, intambara, kugira abanzi, gutotezwa,… Ariko n’ubwo ibyo byose byabaga bihari, yaturaga intsinzi kandi yizeye. “Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?” Zaburi 27:1. Twiganye Dawidi, dore uko dukwiye gutsinda ubwoba: “Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose.” Zaburi 34:5. Ufite ubwoba? Shaka Uwiteka kandi umwizere nk’uko Dawidi yabigenje. Erega abari muri Kristu Yesu nta teka bazacirwaho. Abaroma 8:1. Iri sezerano riruta cyane ibigutera ubwoba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza