Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Uhugiye kuki?
Uhugiye kuki?

“Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu isi” Abakolosayi 3:1-2.

Muri iyi mirongo, Pawulo atwereka ukuntu ari ingenzi gusa n’uko uwaducunguye asa.

Ingingo z’ingenzi zigaragaramo; ni Ugushaka no Guhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu isi.

Gushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, bigendanye n’uko dutwara ubuzima bwacu. Ese muri gahunda zacu za buri munsi, tujya tubona umwanya wo gusoma Bibiliya? Tubona uwo gusenga? Aho imirimo yacu ya buri munsi ntitubuza guteranira hamwe n’abandi bizera?

Icyo tugomba kwitaho kandi; ni ukwitondera no kwirinda guca mu nzira zose zituyobora ku cyaha; icyaha gitandukanya umuntu n’Imana.

Ikindi kintu cy’ingenzi kigaragara muri iki cyanditswe, ni uguhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu isi.

Guhoza umutima ku Mana ni uguhoza ibitekerezo byawe kuri Yo. Bisa n’ibikomeye cyane muri iyi minsi: tugoswe n’ibinaniza byinshi cyane, ibibazo ni uruhuri: Ibi byose ni ibikura ibitekerezo byacu ku Mana. Ibyo twibwira byose byakabaye bihuye n’ubushake bw’Imana.

Ese iteka duhora tuzirikana ku biri mu ijuru? Umwuka wera ashaka ko Yesu agaragara mu mibereho yacu ya buri munsi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza