Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ujya umenya impumuro utanga?
Ujya umenya impumuro utanga?

Ubusanzwe umuntu yisiga amavuta yagutambukaho ukabasha kubimenya. Ntibyakoroha kwisiga ngo umere nk’utabikoze. Impumuro niyo imenyekanisha ubwoko bw’amavuta wisiga.

Pawulo yandikira itorero ry’i Korinto yaribwiye amagmbo akomeye yo kubibitsa. Yongeye kubaha amakuru y’uko bakwiye kwitwararika uko bagenda kuko ari impumuro nziza.

“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka,…’’ 2Abakorinto 2:15

Niba umuntu ari umukristo hari impumuro ya Kristo aba afite ari nayo abo babana bafata mu mutwe. Kuko turi impumuro ya Kristo dukwiye kuyikwirakwiza aho tuba mu buzima bwacu bwa buri munsi Kristo agomba kuduhumuraho.

Umuntu afite impumuro nziza ya Kristo by’ukuri biramenyekana mu bo babana n’ahandi hose agenda.

Kristo akwiye kuba aduhumuraho niba tumwitirirwa aho tuba hose kandi bikagaragarira mu bikorwa. Naho twaba tutaravuga ko dukijijwe ahubwo umuntu agatangira kumva impumuro y’ikikurimo mbere y’uko utanga n’ayo makuru.

Umuntu wese akwiye guharanira kugira impumuro nziza imbere y’Imana. Bishobora kunyura mu bintu bitandukanye dukorera Imana dusenga, ubuhamya, muri rusange byose bikazamura impuro nziza ya Kristo.

Icyifuzo gikwiye kuba ko umuntu wese yaharanira kugaragaza impumuro nziza ya Yesu Kristo binyuze mu myitwarire, mu bikorwa n’ibindi bitandukanye abantu bazakurebaho ariko byose bigamije kugaragaza impumuro nziza hano mu isi.

Tukaba impumuro y’ubugingo izana ubugingo kugira ngo abatarizera nabo bahereko bahimbaze Imana dukorera. Bizatuma Imana nayo iterwa ishema no kwitwa Imana yacu kuko twayibereye abizerwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza