Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ujya wibaza niba Imana igira uburyo ikemurira abantu (...)
Ujya wibaza niba Imana igira uburyo ikemurira abantu ibibazo?

Hari umuntu wibajije niba koko hari icyo Imana ijya ikorera abantu mu kubakemurira ibibazo bahura nabyo, yibaza uburyo Imana ibikora kuko yumva abantu benshi bavuga ko Imana ijya ibasubiza ku bibazo bajya bahura nabyo mu buzima.

Igisubizo ku muntu wese wibaza ibibazo nk’ibyo, ni uko agomba kubanza kumenya Imana kuko ifasha abantu ibinyujije mu rukundo, kuduhumuriza, kwihangana no kuduha imbaraga. Ibyo iyo ubifite muri wowe uba wamaze gutera intambwe yo kuva mu kibazo wari urimo.

Rimwe na rimwe Imana ibasha kuza ikivanga mu byacu, igakemura ibibazo tuba dufite, igihe cyose twabiyeretse kandi tukayisaba ko yadufasha nubwo atari buri gihe uzategereza ko ikemura ibibazo byawe byose kuko nayo yaguhaye ubwenge kandi ikakwigisha n’uburyo ugomba kubukoresha neza.

Dufashe urugero kuri Pawulo, twabona ukuntu Imana ijya yiyizira ubwayo igakemura ikibazo cyawe neza.Intumwa Pawulo yafungiwe mu mujyi w’I Filipi azira kwizera kwe , icyo gihe Imana ntiyabashije kubyihanganira ahubwo yateje umutingito uteye ubwoba unyeganyeza bikomeye imiryango ya gereza ariko ikindi gihe Imana yaremeye Pawulo amara igihe mu nzu y’imbohe. Ibyo ushobora kubisoma mu gitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa 16:22-36 ndetse ukanasoma Abafilipi 1:12-14

Ese ni gute Imana idufasha igihe turi kunyura mu bibazo?, icya mbere Imana ikora, nukutwibutsa ko tutari twenyine igihe cyose dufite Yesu Kristo muri twe. Iyo twakiriye Yesu Kristo mu buzima bwacu, Imana itwakira mu muryango w’abana bayo. Ikiyongeraho Imana iraza igatura muri twe mu buryo bwa Mwuka wera. Urumva ko igihe Imana yatuye muri wowe ntacyo ushobora kubura. Iyo igeze muri wowe ukuzuza urukundo n’umunezero ndetse ejo hawe hazaza hakaba harashinganye muri Yesu Kristo.

Uburyo bwa kabiri, Imana iduha ubwenge twakoresha kugira ngo tubashe kurenga ibyo bibazo. Hari ibibazo ugomba gukemura utiriwe usakuza ngo mana ntabara byakomeye cyangwa ngo wirukire ku bakozi bayo ngo mundambikeho ibiganza cyangwa ngo mumfashe gusenga kuko byacitse! Ndetse mwene ibyo bibazo ntibisaba kugira ngo wirukire muri Bibiliya ahubwo bigusaba ubwenge Imana iguha ndetse yanaguhaye kuko Imana niyo itanga ubwenge, ijambo ryayo riravuga ngo” Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.” Yakobo 1:5

Uburyo bwa gatatu Imana ikoresha mu gucyemura ibibazo by’abayizera, hari igihe ibibazo biba bikomeje gutinda gucyemuka, icyo Imana igukorera iguha imbaraga no kwihangana ukabasha kubikomereramo kugeza igihe bikemukiye.

Mu buzima nta byera ngo de, umuntu uwo ari we wese, ibibazo bimugeraho ariko se kubinyuramo wenyine no kubinyuramo ufite Imana muri wowe, wahitamo iki? Niyo mpamvu udakwiye gukecyeranya icyo ukwiye gukora ahubwo ugahita ufata icyemezo ugaha umwanya Imana mu mutima wawe kuko niyo mufasha utabura kuboneka mu bihe byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza