Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Umukozi mwiza arangwa ni iki?
Umukozi mwiza arangwa ni iki?

"Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose“ - Daniyeli 6:4

Tujya twumva hirya no hino ku isi, ahantu bahembwe ibihembo bitandukanye kubera uruhare n’ ubwitange bagaragaje mu bintu runaka bakora. Hari abahambwa imidari n’ impeta by’ ishimwe kubera kuzuza neza inshingano zabo, abandi bagahabwa amafaranga, ibikoresho, n’ibindi. Ariko se ni ikihe kintu mu kuri kiranga umukozi mwiza? Uzasanga , umuntu ari umukristo mu nzu y’ Imana , abantu bamwubaha , ariko se ni cyo kiranga umukozi mwiza?

Daniyeli yarangwaga n’ imbuto z’ umwuka n’abo bakorana bakabibona. Na shebuja yari abizi ko afite umwuka mwiza. Natwe rero aho dukora bazatumenyera ku mbuto twera . ”Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? “ - Matayo 7:16. Daniyeli yari umwiringirwa atabonekwaho amafuti cyangwa igicumuro."Abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro" - Daniyeli 6:5

Ntabwo Daniyeli yari umunyamwuka mu gihe cyo gusenga no guhanura gusa, Oya! Ahubwo imico ye n’imikorere ye na byo byerekanaga ko yuzuye Umwuka w’Imana. Bamubuzeho amafuti cyangwa igicumuro. Ubwo ni bwo bunyangamugayo.

"Akomeza kujya apfukama gatatu ku munsi , asenga Imana ye"- Daniyeli 6:11. Abanzi ba Daniyeli bari bazi ko adashobora kureka gusenga Imana ye. Ku mavi niho yakuraga gukiranuka mu byo akora, bityo yari yiteguye kubura akazi aho guhomba ubusabane bwe n’Imana.

Umuntu nankorera , Data azamuha icyubahiro (Yohana 12:26). Uku ni ukuri kwavuye mu kanwa k’Imana. Daniyeli yomatanye n’Imana na yo yanga kumukoza isoni. Iramutabara imukiza abanzi be kandi iramuzamura ahabwa icyubahiro kirenze. Daniyeli 6:29

Nkuko tumaze kubibona ,umukristo mwiza arangwa no kwera imbuto z’umwuka; abo babana n’abo bakorana bakabimenya. Ibi bikwiye kukwigisha uko ugomba kujya witwara mu buzima bwawe bwa buri munsi no mu mikorere y’akazi kawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mushana betty kuwa 11-06-2015 saa 03:30
 

Daniel yubahaga imana akubaha nakazi akora natwe dukwiye kuba inyangamugayo hose

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza