Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ushaka gushimisha abantu cyangwa Imana?
Ushaka gushimisha abantu cyangwa Imana?

Ubusanzwe iyi umuntu akora ikintu aba afite intego runaka. Bitewe naho agikorera cyangwa uwo agikorera ashobora kugishyiramo imbaraga kugira ngo agere ku musaruro nyawo.

Umukozi ahora ashaka gukora uko ashoboye kugira ngo anezeze umukoresha we. Umwana ufite ikinyabupfura yifuza iteka guhora anezeza ababyeyi.

Niba umuntu yashaka kunezeza umubyeyi we natwe tukaba turi abana b’Imana ikatubera umubyeyi, kuki tutakorera byose dushaka kunezeza Imana yacu?

Ikibazo gishobora kubaho ni uko umuntu ashobora gukorera ibintu mu murimo w’Imana agamije gushimisha umwana w’umuntu. Ikibabaje ni uko ntacyo aba azakugororera haba mu buzima bwo mu isi ndetse no mu bwami bw’ijuru.

Kuba ukomeye cyangwa uworoheje, ntibikuraho ibibazo. Waba umukuru mu itorero cyangwa umukristo usanzwe muri ryo, ibibazo ntibibura.

Akenshi ibi byiciro byombi bitera ubusumbane mu itorero. Binatera kandi kwigengesera kugira ngo hataza kubaho gukomeretsanya.

Ibi kandi bishobora gutuma abayobora badakora ibikwiye mu rwego rwo gushimisha abo bayobora. Ari na byo abayoborwa bashobora gukora, birinda kudashimisha ababayobora.

Icyo ibi byose bitanga;

1. Kujya mu nshingano nyinshi

Aha, umukristu atekereza ko ikintu cyose nta wundi ugomba kugikora, uretse we.

2. Guta inshingano

Aha, umukristu yiyumvisha ko ibyo akora nta gaciro bifite, ko agomba gukora ibindi byose bishoboka. 3. Guhuzagurika

Aha, umukristu ntaba azi icyo guhitamo; akora kimwe cyamunanira akakivamo. Ibi nta kindi bimubyarira uretse kunanirwa kuko ibyo akora bitari umuhamagaro we.

Gushimisha abantu biravuna cyane, birananiza, ntaho bigeza umuntu, kandi umukristu aba yibwira ko akoresha imbaraga ze aho kuba iziva kuri Yesu.

Na Yesu ubwe yivugiye ko imbaraga azikura kuri Se. “Yesu arabasubiza ati “ Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora” Yahana 5:19.

Reka Imana ibe isoko y’imbaraga zawe, ubundi ukore utagamije gushimisha abantu, ahubwo ugamije gushimisha Imana yo ikiranuka izakwitura ibyiza mu buzima bwawe, kandi izaguha n’ubugingo buhoraho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza
 

    SUIVEZ-NOUS