Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ushaka igisubizo cyawe cyangwa icy’Imana?
Ushaka igisubizo cyawe cyangwa icy’Imana?

Muri Yohana 4:46-54, havuga ku mutware w’umwami w’ i Kaperinawumu, wari ufite umwana w’umuhungu urwaye. Amenye ko Yesu ari i Yudeya, arahamusanga. Amusaba amwinginga kumanuka agakiza uwo mwana wari hafi gupfa.

Igisubizo Yesu yamuhaye kiratangaje. « Ntimwakizera keretse mubonye ibimenyetso n’ibitangaza.» Uwo mutware akomeza kumwinginga « Databuja, manuka akana kanjye katarapfa. »

Yesu yamubwiye kugenda kuko uwo mwana ari muzima. Umutware yizera icyo Yesu amubwiye,aragenda. Akiri mu nzira, ahura n’abagaragu be bamuzaniye inkuru nziza y’uko umwana ari muzima. Ababajije igihe yakiriye, baramusubiza bati « Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo. »

Umutware yahise amenya neza ko ari cyo gihe Yesu yamubwiye ngo nagende, kuko umwana we ari muzima.

Nk’umubyeyi wese, ntiyifuzaga ko umwana we ahitanwa n’iyo ndwara. Inzira imwe rukumbi yabonaga kugira ngo umwana akire, yari iy’uko Yesu ajya iwe; akamurambikaho ibiganza agakira.

Aho kugira ngo Yesu aze bajyane, yamubwiye ati "Genda, umwana wawe ni muzima". Iki gisubizo cya Yesu cyari gihabanye cyane n’icyo uyu mutware yashakaga kumva. Yiyumvishaga ko umwana we ari bukire, ari uko Yesu agiye iwe kumukiza. Cyari urucantege kuri we. Iyo agishaka ntiyari gukora icyo Yesu yari amubwiye.

Ariko yaragikoze. Urufunguzo rwo kugira ngo iki gitangaza kibe ruri ku murongo wa 50, "Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda."

Kwizera no kumvira ni zo mfunguzo kugira ngo ibitangaza bikoreke mu buzima.

Nk’abakristu, tugomba kumenya ko igisubizo cy’amasengesho yacu kitaza mu nzira dushaka. Erega inzira z’Imana zirenze igihumbi. None se iyo ikifuzo cyawe, kidakemuka nk’uko ubyifuza, ubyitwaramo ute?Ese ukomeje kwizera Imana nubwo bitari kugenda nk’uko ubyifuza? Ureke Imana ikore ibyo ishaka mubyfuzo byawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza