Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Utumbiriye iki?
Utumbiriye iki?

’‘Mukomereshejwe imbaraga zose nk’ubushobozi bwayo n’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo’’ Abakolosayi 1:11.

Mu ngorane z’umuntu wese aba afite uwo areba. Umwana areba umubyeyi,umukozi akareba umukoresha, umugaragu n’umuja bakareba shebuja cyangwa nyirabuja. Ku mukristo naho aba bose waba ubafite cyangwa se utanabafite ariko mu bibazo byawe uwo gutumbirwa ni Kristo.

Iyo dukijijwe duhinduka abana b’Imana ku bw’amaraso ya Yesu, ubwo rero duhanga amaso ku mubyeyi mu bitugoye kuko niho dutegerereza gutabarwa kwacu.

Nk’abakristu, dukeneye imbaraga ziva mu ijuru mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo tubeho nk’uko Imana ishaka. Twakira izo mbaraga mu kwizera, igihe cyose duhanze amaso kandi tukiyegurira uwicishije bugufi ku bwacu; umugwaneza, kuri ubu wambaye ikamba ry’icyubahiro n’ikuzo: Yesu Kristu.

Nyamara nubwo ari we uduha imbaraga, hari igihe turangara, tukibagirwa ko ari we soko y’imbaraga zacu. Ikindi gihe tukirengagiza ko atwitayeho tugashaka kwirwanirira.

Ariko ni ngombwa kumenya neza ko mu buzima bwacu bwa buri munsi, dukwiye kubaho uko ashaka. Dukwiye guhora tumuhanze amaso kugira ngo dukurikize imigenzereze ye.

Iyo ufite imbaraga mu kwizera, bigaragarira mu kwihangana kandi kutarambirwa. Nta n’impamvu yo gucika intege, kuko no kuba aho Yesu ari, ari ho na twe tuzaba, byagakwiye kutwangerera gushikama.

Yaradusezeranyije ati, “…ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.” Yohana 14:3. Ngibi ibyiringiro byacu.

Kuri ubu, uko turushaho kwihangana, tuba dushikamye ku mugabane wacu w’ijuru. Pawulo yaravuze ati, ‘Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.’ Abaroma 8:25. Niturushaho gutumbira Yesu wenyine…’Abaheburayo 12:2, bizadukomereza mu Mwami.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza