Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Uziko akanzu kabanzirizwa n’ibibazo?
Uziko akanzu kabanzirizwa n’ibibazo?

“….Ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu…” 1 Abakorinto 10:13

Mbere y’uko umusirikare yoherezwa ku rugamba, habanza kubaho gutozwa.

Buri gitondo abandi bakiryamye, we aba yiruka imisozi, yurira ibiti, aca mu byondo, mu rusaku rw’amasasu, ahabwa amabwiriza n’abamukuriye n’ubwo yaba atabishaka,… muri make aba akora ibintu ashaka cyangwa adashaka.

“….Ahubwo hamwe n’ibibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.” Imana irashaka abantu babasha kwihanganira imyitozo, kugira ngo ibone kubohereza ku rugamba. Buri kibazo cyose, Imana igifitiye igisubizo.

Ariko gishobora kutaba icyo wowe utekereza. Amayeri ya Satani ni ukugushukashuka agamije kugutsinda. Gutsinda urugamba si ukuruhunga ahubwo ni ugushikama. Gushikama mu kwizera, ni ryo banga ry’intsinzi.

Igihe imiryango ya gereza Pawulo na Silasi bari bafungiyemo yafungukaga, basobanukiwe neza umugambi w’Imana kuri bo utari uwo gucika, ahubwo wari uwo kuhaguma ngo umucungagereza n’umuryango we bakire Kristu.

Rimwe na rimwe, n’ubwo uba ubona inzira y’ubusamo, Imana iba ishaka ko uguma aho uri ngo igukoreshe yihesha icyubahiro.

Nubwo ibitugerageza byarushaho kwiyongera ariko inkuru inshimishije ni uko Imana icira abantu bayo akanzu, kugira ngo iborohereze mu bibagerageza bitari bimwe.

Yesu yabaye mu isi azi uko imeze n’ibirushya biyirimo niyo mpamvu adashobora kutureka burundu nubwo yakwemera ko bitubaho. Ariko ubwo yageragejwe abasha no gutabara abageragezwa bose.

Ukomere ibyo urimo byose uzabona Imana kandi mu gihe itaraza gukuraho ibikugerageza izaba iguciriye akanzu kugira ngo umutima utarushajo kwiheba, Imana ntiyaduta, ntiyaduhemukira ni umubyeyi wacu kunmwanywa na nijoro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza