Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Waba uzi impamvu nk’umukristo ukwiye guha agaciro umunsi (...)
Waba uzi impamvu nk’umukristo ukwiye guha agaciro umunsi wa Pasika?

Pasika ni umunsi wizihizwa n’umubare munini w’abatuye isi, uyu munsi kandi ufatwa nk’ikiruhuko kuko imbaga nyamwinshi bemeranya ku busobanuro bwawo.

Ubusanzwe iyo usesenguye inkomoko y’uyu munsi, wavuga ko amateka yawo atari meza kimwe n’indi minsi mikuru imwe n’imwe usanga afite inkomoko mu mihango ya gipagani.

Ibi ariko si byo tuza gutindaho muri iyi nyandiko, ahubwo turagaruka cyane ku cyo uyu munsi uvuze mu buzima bw’abakristo, ari nabo bawuha agaciro cyane.

Ubundi Ijambo “Pasika” cyangwa “Passover” mu ndimi z’amahanga, risobanura “kunyuraho” cyangwa “kurengaho”. Iri jambo rigaragara muri Bibiliya mu gitabo cyo kuva 12.

Iki cyari igihe Imana yari yagambiriye gukura ubwoko bw’Abisirayeli mu buretwa bari bamazemo igihe muri Egiputa. Imana ituma Mose na Aroni kujya kubwira Farawo wari umwami wa Egiputa, ko agomba kurekura ubwoko bwayo bugataha, Kuva 5:1. “ Hanyuma y’ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.”

Dukomeje muri icyo igitabo tubona Farawo yanga kurekura ubwoko bw’Imana ngo butahe kuko bwari bumaze igihe bumukorera, akaba yarangaga kubatakaza. Byatumye Imana iteza ibyago icumi Farawo n’igihugu cye kugira ngo babareke, ku cyago cya cumi cyari icyo kwica abana b’impfura z’abantu n’amatungo muri Egiputa ni bwo uyu mwami yavuye ku izima.

Nubwo icyo cyago cyari kigenewe abanyegiputa kugira ngo ubwoko bw’Imana (abisiraheri), Imana yategetse Mose kubwira ubu bwoko kwica umwana w’intama udafite inenge maze bagasiga amaraso ku nkomanyizo (inkingi z’imiryango) z’amazu ya bo, ubwo nibwo buryo bwonyine bwari busigaye bwo gukira icyo cyago, ni ho ijambo” kunyuraho” cyangwa “Pasika” rigaragara na none.

Kuva 12:13-14: “Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose.”

Byashunyaga igitambo gikomeye cyari kuzatambwa kubw’abantu bose ngo bakire urupfu rw’iteka. Nkuko tubibona na muri Bibiliya, igihe cyose hagombaga igitambo kugira ngo abantu babarirwe ibyaha. Abaheburayo 9:22“Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha”.

Mugihe twizihiza Pasika uyu munsi ijambo ry’Imana ritubwira ko Yesu Kristo ari we Pasika y’ukuri . 1Abakorinto 5:7b“Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w’intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika “.

Kandi koko Yesu niwe wari umwana w’intama udafite inenge kuko atigeze akora icyaha na kimwe.

Umaze gusobanukirwa ibi nk’umukristo ukwiye kuzirikana ko umunsi wa Pasika atari umunsi wo kurya no kunywa gusa, nubwo nabyo atari bibi, ahubwo ukwiye kongera guha agaciro igitambO Kristo yagutambiye ngo akurinda umujinya uzatera abanzi b’Imana, kuko wowe yagushyizeho ikimenyetso cy’amaraso ngo utazarimbuka ahubwo uhabwe ubugingo buhoraho. Wiba ko umuririmbyi yavuze ngo ‘’ Numara kumwemera nk’umukiza wawe uhamye mu bandi ibyo yagukoreye, usabe n’Imana ibahihurire Yesu bahabwe ubwo buntu wahawe nawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza