Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Waramya Imana ute mu gihe cy’ibibazo?
Waramya Imana ute mu gihe cy’ibibazo?

Yesaya 8:17 “Nuko Uwiteka wimaga amaso ab’inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.”

Imana iba ihari, uko waba wumva umeze kose. Biroroha kuramya Imana iyo ibintu byose bigenda neza mu buzima- iyo ufite ibyo kurya, ufite inshuti, ufite umuryango, ubuzima bwiza, amahirwe agusekera muri byose. Ariko ibintu ntibihora ari byiza mu buzima. Waramya Imana ute rero muri icyo gihe cy’ibibazo? Wakora iki iyo Imana isa n’iyaguteye umugongo ikajya kure nko ku kwezi?

Ikigero gihanitse cyo kuramya Imana, ni igihe ushobora kuyihimbaza nubwo uri mu mibabaro, ukayishima uri mu bigeragezo, ukayizera uri mu bishuko, ukayiyegurira uri mu burwayi, kandi ugakomeza ukayikunda n’iyo isa n’iri kure cyane.

Ubucuti bw’abantu kenshi bugeragezwa no gutandukana no kutavugana; mukaba mutandukanyijwe n’uko mutegeranye cyangwa mudashobora kuvugana. Mu bucuti bwawe n’Imana, ntawbo iteka uzumva mwegeranye. Philip Yancey yanditse neza ngo “ubucuti bwose bugira igihe cyo kwegerana n’igihe cyo kwitarurana, kandi no mu mibanire yacu n’Imana, uko twaba dusabana na yo kose, ibinti bizabogamira mu ruhande rumwe cyangwa urundi.”Icyo gihe nibwo kuramya Imana bihinduka ikibazo.

Kugira ngo ubucuti bwawe n’Imana bukomere, Imana izabugerageresha ibihe byo gusa n’iri kure-ibihe wumva isa n’iyautaye cyangwa yakwibagiwe.

“Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 1 Abatesalonike 5:18.

Pastor Rick Warren.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza