Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Wari uzi impano yawe kuri Noheli?
Wari uzi impano yawe kuri Noheli?

‘’Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu,…“Yesaya 9:5 Nubwo umubare w’abantu benshi bemera Yesu Kristo ariko mu by’ukuri Noheli yakagombye kuba yizihizwa iminsi yose y’umwaka. Iyi niyo mpano ihenze cyane Imana yaduhereye Ubuntu nk’abatuye isi bose ariyo Yesu Kristo.

Nubwo imiryango, amadimi n’amatorero atandukanye baterana rimwe mu mwaka aribwo bazirikana ivuka ry’umucunguzi wabo Yesu, ariko ukuri kuzuye ni uko ahubwo buri munsi ari ibishoboka abantu bajya babizirikana bikaba ubuzima.

Iyi mpano y’ubuntu ihesha abantu agakiza Imana yahaye abatuye isi, nta kintu na kimwe wayigereranya.

Buri mwaka ama miliyari y’abantu batuye isi yose bizihiza Noheli ariko mu by’ukuri batabanje no gusobanukirwa igisobanuro nyirizina cyabyo, uretse gucungana n’itariki, bakagura imyenda mishya, bagahaha, utabari tukunguka n’ibindi byinshi bigamije kwinezeza no kwishimira ko Noheli yabaye gusa mu magambo cyangwa se nk’uko basanzwe babimenyereye.

Noheli isobanuye nyirizina kuvuka k’umwana w’Imana woherejwe mu isi kugira ngo abashe gucungura umwana w’umuntu.

Kugeza ubu ntacyo bisaba ngo umuntu abashe kuba umwana w’Imana ahabwe umurage mu bwami bw’ijuru. Ni ukwemera gusa ukizera umwana w’Imana ariwe Yesu Krsito waje kuvukira mu isi.

Akemera gutanga ubuzima bwe, agasiga ubwiza n’icyubahiro yari afite mu ijuru kugira ngo isi ivirwe n’umucyo, agakiza gatahe ku muntu wese ugashaka.

Imana yaduhaye impano y’ubuntu kugira ngo tubone ubugingo buhoraho aho gupfa by’iteka. ‘’Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wavu.’’ Abaroma 6:23

Muri iki gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru no kwishimana n’imiryango ndetse n’abavandimwe, reka utubere umwanya wo kongera kuzirikana iyi mpano Imana yaduhaye.

Nta muntu waguha impano atagukunda kuko no mu buzima busanzwe bavuga ko nta muntu wahora akubwira ko agukunda nta kintu araguha. Imana yakunze bikomeye abari mu isi ifata icyemezo cyo gutanga umwana wayo Yesu kugira ngo umwizera wese tarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Yohana 3:16

Aya makuru akwiye kongera kubwirwa abatuye isi bose ko Imana yatanze impano ihenze kuruta izindi. Bakibutswa kongera guhimbaza Imana no kuyiramya mu bihe bya Noheli ku bw’ubuntu bwayo buri Kristo Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza