Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Wari uzi ko kwifatanya n’ababi kwonona ingeso (...)
Wari uzi ko kwifatanya n’ababi kwonona ingeso nziza?

1 Abakorinto15:33,Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.

Ijambo ry’Imana riduhamagarira kwera mu ngeso zacu. Ibyo bisaba ko umuntu yirinda ku gato no ku kanini.Kugira incuti ntabwo ari bibi, ariko n’ukugenzura ubucuti bwanyu aho bushingiye. Abasinzi bakundanira ko basangira ” agacupa”, hari n’abakundanira aho bajya bahurira haba heza cyangwa habi.

Aba fana ba equipe y’umupira bakundanira ko bafana equipe imwe. Nta bucuti bushobora kubaho budafite impamvu. Umusore n’inkumi bashobora gukundana kubera impamvu ibahuza y’ubusambanyi cyangwa ibisa bityo, byaba bidahari ubucuti bukavaho.Amanyamasengesho, bakundanira ko bajya gusenga, bakaba incuti ko bafite ahantu bajya bajyana gusenga.

Urebye mu migani y’abanyarwanda, usanga wagira ngo basomye Biblia. Baciye umugani ngo: “Ihene mbi ntawuyizirikaho inziza.”Nibyo! kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza.Iyo umaze kwakira Yesu nk’umukiza w’ubugingo bwawe, biba byiza uhisemo incuti zamenye kristo zigendera mu nzira nziza. Dufate urugero: abagore bagira ikigeragezo cy’umunwa, bazi kubara amakuru, ibyo bazi n’ibyo batazi, ibyo bumvise n’ibyo babonye n’ibindi.Iyo umaze kwihana ugakomeza kugendana na babandi mwahoranye kera, ntushobora kuva mu ngeso mbi. Imigani 20:19 Ugenda ari inzimuzi amena ibanga, nuko ntukiyuzuze n’ ukunda kuvugagura.

Bisaba kwitandukanya. Abasore n’abakobwa bagira ikigeragezo kijyanye n’imibiri yabo. Iyo wihannye ugakomeza kugendana na babandi mwari inshuti kera birakugora gusiga ingeso za kera. Abagabo bageragezwa n’inzoga,ubusambanyi n’ibindi byinshi. Bisaba ngo niba wihannye usige ba bandi mwajyaga musangira ntube nk’umwe twaganiriye akambwira ati:” Ndashima Imana narakijijwe gusa inzoga nizo zananiye”. Iyo ugumanye nabo, ntibyoroha kuva mu ngeso za kera.

Emera kubabaza umubiri wawe usige abo wita incuti ariko ubona bafite ingeso mbi. Nibwo uzabasha kubana na Yesu. Ntihakagire ugushuka, ubucuti bwose bugira impamvu. Mbese iyo mpamvu ni nziza? Yesu arashaka ko witandukanya. Ngaho senga uti:” Mana Data, mw’izina rya Yesu, umpe imbaraga zo kwitandukanya n’incuti mbi kugira ngo nzabone ubugingo buhoraho Amen”. Src/ Agakiza.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza