Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Wari uzi uko wayobora umuntu kuri Kristu?
Wari uzi uko wayobora umuntu kuri Kristu?

Abantu benshi bakeneye kumva ibya Yesu Kristu. Hari abataramwumva na rimwe, hari n’abandi barambiwe ubuzima bw’ibyaha. Bakeneye ubabwira uruhura.

Dore uburyo butanu bwagufasha kuyobora umuntu kuri Yesu:

1. Musengere

Saba Imana itegure umutima w’uwo yagushyize ku mutima.

2. Muhe gahunda

Uwo Imana yagushyize ku mutima, mujyane ahantu hatekanye, sangira nawe, n’ibindi byose byatuma akwiyumvamo.

3. Muhe umwanya akubwire ikiri ku mutima we

Wimwihutisha; reka yisanzure. Ushobora kumubaza uti "Ese uri mu rugendo rugana mu ijuru?" Mureke rero agusobanurire.

4. Muhe ubuhamya bwawe.

5. Musobanurire uburyo bwo kwakira Kristu.

Banza umusobanurire uburyo wowe ubwawe wakiriye Kristu. Icya kabiri, wifashishije ibyanditswe muri Bibiliya, musobanurire umugambi w’agakiza Imana imufitiye.

Uburyo utanga ubuhamya.

Tugaruke inyuma ku cya kane. Iyo umubwiye uko ubuzima bwawe bwari bumeze mbere yo guhura na Yesu n’uko bumeze nyuma yo guhura nawe, ni byo bimufasha cyane. Iyo umubwiye impiduka wagize kubera Yesu, bituma agira inzara n’inyota byo kwegera uwo uhindura abantu bene aka kageni. Natangira kukubaza niba nawe bishoboka ko yahinduka, muhe ubuhamya bw’uko nawe wari umerewe. Wenda wari umeze nka we, wenda wari urenze ibye, … Muhe ubwo buhamya.

Ibyiza wabutegura ku buryo butarambirana. Dore uburyo ubutegura:

• Uko wari umeze mbere:

Ubuzima bwawe uko bwari bumeze utarahura na Yesu: Wenda nta cyerekezo wari ufite, wari wiyanze, wari wigunze, ucitse intege, nta kizere, nta cyo wigezaho, uri mu mwijima, nta ntego, utanezerewe… Gerageza kumubwira uko wari umeze usanisha n’uko ameze.

• Uko wamenye Kristu:

Musobanurire uko wemeye Yesu, aho mwahuriye, uwamukuyoboyeho, impamvu yaguteye kumuyoboka… Mubwire uko wamenye ko uri umunyabyaha, ukumva ugize inzara n’inyota byo kumenya ukuri no kumenya neza uwo Kristu ari we. Uko wihannye ukizera Yesu Kristu.

• Nyuma yo Kwemera Kristu: Mubwire icyo Kristu yakoze mu buzima bwawe. Cyane cyane umubwire icyahindutse muri wowe kijya gusa n’icyo uzi kimugora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza