Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Wari uziko Satani ari umushinjacyaha?
Wari uziko Satani ari umushinjacyaha?

Bibiliya ivuga ko Satani akora ijoro n’amanywa ashaka icyo akurega (Ibyahishuwe 12:10), ariko Imana yo ishaka ko utsinda ibirego by’umwanzi.

Iyo Satani akubwiye ati “bivemo” Imana yo irakubwira iragukomeza (Matayo 5:11-12). Satani yakubwira kwita ku byawe gusa, Imana ikagusaba kwita no ku by’abandi (Abafilipi 2:3-4).

Satani yakubwira ko ntacyo bitwaye kugira inzika, Imana ikagusaba kubabarira (Matayo 6:14-15). Satani yakubwira kwihorera, Imana ikagusaba kuba umunyamahoro (Abaroma 12: 18-19).

Satani yagusaba kwishyira hejuru, Imana ikagusaba guha Yesu icyubahiro (Yohana 17:5). Satani yakugira inama yo kwishushanya, Imana ikakubwira ko yita ku biri mu mutima (1 Samweli 16:17).

Satani yakubwira ko uri mubi, Imana ikakwibutsa ko uremye mu buryo butangaje (Zaburi 139:14). Satani yakubwira ko uri wenyine kandi ko ntawe ukwitayeho, Imana ikubwira ko itazigera ikureka kandi ko igufiteho umugambi (Gutegekwa kwa kabiri 31:6 na Yeremiya 29:11).

Dawidi yaravuze ati, “ Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha. Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye, Kandi unshyira imbere yawe iteke ryose.” Zaburi 41:11-12.

Umwanzi akora uko ashoboye kose ngo abone icyo agushinja. Iyo abonye umunaniye atangira kukwibutsa ibyaha byose waciyemo, akakwibutsa ibyo wananiwe kugeraho, amasezerano yatinze gusohora,…ariko aho guteshuka, ujye uzirikana ko Imana igufiteho umugambi ukomeye kuko ari yo mpamvu ukiriho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

diane kuwa 4-07-2015 saa 16:15
 

ndashaka gukizwa ariko mbere yabyose Imana yambabarira ikamanza ikampa umugabo

kayumba kuwa 2-01-2015 saa 03:32
 

muraho nshuti za christo nezezwa cyane no gusoma iyi website kuko mutugezaho ijambo ryimana ryubaka ubugingo bwanjye. nkaba nabasabaga ko mwanyemerera nkakora copy yili JAMBO. IMANA IBAHE UMUGISHA

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza