Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Zimwe mu mpamvu abatizihiza Noheli batanga
Zimwe mu mpamvu abatizihiza Noheli batanga

Noheli ni umunsi w’ikiruhuko wizihizwa cyane ku isi yose. Abantu bagera kuri miliyari 2 ni bo bayizihiza ku isi hose. Aba bose baba bibuka ivuka rya Yesu wemeye kuza mu isi kugira ngo isi ibone agakiza nk’uko byari byarahanuwe n’abahanuzi batandukanye.

Uyu munsi wa Noheli urakomeye cyane. Abanyeshuri baba bari mu biruhuko, abenshi mu bakozi bahabwa ikiruhuko, imiryango imwe n’imwe igasohokera ahantu runaka…mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Nyamara n’ubwo yizihizwa bene aka kageni, hari n’abandi batajya bizihiza uyu munsi. Dore zimwe mu mpamvu batanga:

Noheli ntaho igaragara muri Bibiliya

Bibiliya yerekana isura y’uko byari bimeze igihe Yesu yavukaga. Uko byari byifashe i Betelehemu aho yavukiye, ingabo zo mu ijuru zimusingiza,…ariko ntaho igaragaza ko iyi sabukuru yigeze yizihizwa.

Nta n’uvuga ko yigeze abona aho bayizihiza. Yewe Yesu yanasabye abantu kujya bakora umuhango wo kwibuka urupfu rwe ubwo yasangiraga n’abigishwa yenda gusubira mu ijuru, ariko ntiyigeze abasaba kwizihiza ivuka rye. Ibi bigatuma bamwe babishingiraho btizihiza Noheli.

Yesu ntiyavutse kuri 25 Ukuboza

Iyi tariki yashyizweho n’abantu. Hari n’abavuga ko yaba yarashyizweho igendeye ku migenzo ya gipagani, abavuga babishingira ko wari umunsi abaromani bakoraho imihango yabo bigatuma bumva batakwizihiza Noheli kuri uwo munsi.

Ikindi ni uko iyo abahanga babaze igihe Yesu yavukiye bakabihuza n’ibikorwa byabayeho (nk’ibihe abashumba barimo) basanga Yesu ataravutse mu mezi yo mu mpera z’umwaka. Bibiliya ntisaba Abakristu kwizihiza ivuka rya Yesu, ahubwo ibasaba guhora bazirikana urupfu rwe.

1 Abakorinto 11:23-28.

Noheli iri mu nyungu z’ubucuruzi

Abacuruzi benshi usanga bategereje kungukira ku bakiriya baboneka cyane mu myiteguro y’uyu munsi. Hari n’abadatinya kuzamura ibiciro kuko baba bazi neza abakiriya ari benshi.

Usanga abantu benshi bagura imyambaro, amafunguro, bagakora ingendo zo gusura imiryango yabo… ibi byose biba byungura abacuruzi gusa.

Ibi byose ariko nubwo bashobora kubisobanura bakiyumvisha ko byumvikana, nta mpamvu nimwe yatuma abantu batizihiza umwami Yesu kuko igifite agaciro gakomeye n’icyabaye na Yesu ubwe.

Nta nubwo ibyo dukora byose ari uko Yesu yasize abidusabye, hari n’ibindi tubwirizwa n’Umwuka wera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Alpha kuwa 5-08-2015 saa 16:36
 

Ese guhimbaza Noheli haba harimo kosa ki? Ese niba Twe Bene muntu bagayitse tuzi ibyiza bidushimisha kuki tunanirwa no kumenya ibinezeza Data uri mu ijuru nko kumutura amaturo runaka aboneka iwacu, kumubakira inzu zokumuhimbarizamo,ibyivugo, ibisingizo, kumuhebera bimwe mubyo dutunze nk’imodoka,indege...none ngo kuko bitavuzwe gukorwa muri Biblia ntibyaba biri muri gahunda imwe yoguhimbaza Izina ryiza rya Yesu?Ese ubu tujye tujya kubatirizwa muri Israel gusa ngo kuko ariho Yesu yabatirije abantu? Gusa ivuka rya Yesu kububahiriza uyu munsi ribafitiye inyungu ntabarika mukwizera kuko Niyo ntangiriro y’amizero y.IIsezerano Rishya.Mwibuke kuri uyu munsi Isi n,Ijuru,abakire, abakene,abantu, inyamaswa,abamin,ibikomangoma barawijihije ndetse n,inyenyeri zo mukirere zawugizemo uruhari!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza