Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Apostle Mutabazi Joseph » Audio » Apotre Mutabazi avuga ko umugisha, ubukire n’icyubahiro (...)
Apotre Mutabazi avuga ko umugisha, ubukire n’icyubahiro Imana yemereye abakiranutsi atari ibyo mu mwuka gusa

Umushumba mukuru w’itorero Holy of Holies Apotre Mutabazi Joseph avuga ko umugisha, ubukire n’icyubahiro Imana yemereye abakiranutsi atari ibyo mu Mwuka gusa. Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com, aho yakanguriraga abakristo gukanguka bakamenya ko Imana itabaremeye kuba abakene mu gihe abakire barimo gutumbagira mu by’ubu buzima busanzwe.

Apotre Mutabazi usanzwe ari n’umwanditse w’ibitabo, aho yibanda ku butumwa bukangurira abakristo kwiteza imbere no guhindura imitekerereze mu rwego kwirinda icyo yita igisuzuguriro gishingiye ku bukene usangana itorero rya Kristo. Akomeza avuga ko bidakwiye kubona abubaha Imana baguza abadakijijwe mu gihe Imana yavuze mu ijambo ryayo ko amahanga azabaguza. Ati ’’ itorero ryimakaje ubujiji, none byatumye abapagani ari bo bakize ku isi kandi bitari bikwiye, kuko abakristo badakora, ibintu byose babihinduye iby’umwuka gusa.’’

Mu butumwa bwe avuga ko agenera abakristo, ngo ababazwa n’ukuntu usanga umurokore atuye ahantu ari we uguzaguza buri munsi mu gihe bari bakwiye kumuguzaho. Ati’’ ibintu byose twabijyanye mu mwuka, umugisha, ubukire n’icyubahiro Imana ivuga si ibyo mu mwuka gusa.’’

Apotre Mutabazi avuga adaciye ku ruhande ko kuvuka umuntu akennye, bakarinda bamushyingura ari umukene, hanyuma bikavugwa ko ariko Imana yabishatse atari byo, ahubwo ariko nyir’ubwite aba yabishatse.

Iyi ni imwe mu ngingo ikunze kutumvikanwaho n’abantu batandukanye bitewe n’imyumvire ya buri wese. Ibi bituma hari bamwe usanga batita cyane ku gushaka ubuzima bwo mu isi, bavuga ko ibyabo bazabihabwa bageze mu ijuru. Icyakora na none umuntu ntiyabura kuvuga ko iyi myumvire igenda ihinduka, aho amatorero asigaye ashishikarira kubaka ibikorwa by’iterambere mu buryo butandukanye.

Wakanda hasi ku ijwi rikurikira ukumva uko abisobanura,............

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza