Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Apostle Mutabazi Joseph » Text » Nabanje kuba mu idini ariko ntarahura na Yesu
Nabanje kuba mu idini ariko ntarahura na Yesu

Nk’uko dusanzwe tubagezaho bimwe mu bice biba bigize ibiganiro birambuye abakozi b’Imana baba bagiranye na Ubugingo.com, muri iki iyi nkuru turakugezaho igice gito cy’ubuhamya bwa Apotre Mutabazi Joseph, Imana yahamagariye kuyikorera imukuye mu kazi ko kubakisha yari asanzwe akora. Muri iki gice uraza kumva ukuntu yabaye igihe kirekire aba mu idini ariko atarahura na Yesu ku giti cye ngo asobanukirwe neza inzira y’agakiza. Apotre Mutabazi ati ‘’nabaye igihe kinini mu itorero njya gusenga bisanzwe ku cyumweru, nahura n’umukobwa ngakora ibyo ngomba gukora, nkora ibyaha nk’abandi bose ariko nziko ku cyumweru ngomba kujya gusenga.’’

Mutabazi akomeza avuga ukuntu yaje urambirwa ubuzima bwo kuvanga iyaha no gusenga, afata umwanzuro wo kutazasubirayo mbere y’uko Yesu amukiza ibyaha, ati ‘’ nari naravuye mu itorero, mvuga ngo sinzagaruka mu rusengero kuko ndabona ndi gutamo igihe cyanjye, nzagaruka Yesu nankura mu byaha, icyo gihe nateraniraga aho muze wanjye yateraniraga muri ADEPR, ariko nkora ibyaha, numvaga nta mahoro bimpa kuvanga ibyaha no gusenga kandi nta ngororano nzabibonera.’’

Mu buhamya bwe Apotre Mutabazi avuga ko yaje guhura na Yesu neza ubwo yajyaga gusura umukobwa wari fiyanse we, akajya kwa sebukwe avuye gusambana ahandi hantu yagerayo akabasanga mu mwanya wo gusenga, barimo kwatura bikarangira Umwuka w’Imana ahamufatiye, ibyo yita kumugwira cyangwa kumuvumbukana ariko nyine riba itangiriro ry’agakiza ke.

Kugeza ubu Apotre Mutabazi Joseph ni umukozi w’Imana, iyo atanga ubuhamya ntaterwa isoni no guhamya aho Yesu yamukuye, n’ububata yamukije nyuma y’igihe kirekire satani yaramwigaruriye. Ayobora itorero Holy of holies riherereye i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Nshuti nawe ushobora kuba ufite idini ubarizwamo, ushobora no kuba uri umwizerwa muri ryo ndetse cyane, ukagira n’izina ryiza aho usengera ariko igikomeye ni ukuba umwizerwa ku Mana. Icyakora Yesu nawe yakwakira umwemereye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza