Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Bishop Marguerite Rwandamura » Audio » Impamvu Bishop Marguerite Rwandamura aterwa ishema no (...)
Impamvu Bishop Marguerite Rwandamura aterwa ishema no gukorera Imana ari umugore

Umushumba w’itorero United Christian Church, ishami rya Gikondo Bishop Marguerite Rwandamura avuga hari impamvu nyinshi zimutera kunezezwa no gukorera Imana ari umugore. Yemeza ko uburyo umugore ateyemo n’uburere ahabwa akiri umukobwa byonyine bifite uruhare runini mu gutuma umuntu ashobora no gukora iby’Imana ishaka mu murimo w’Imana.

Bishop Marguerite mu kiganiro yagiranye na Ubugingo.com yavuze ko aterwa ishema no gukorera Imana ari umugore, kuko ngo gukorera Imana bisaba gukorera abandi no kumenyera kubitangira, ibintu ngo bisanzwe muri kamere y’abagore. Kuri we ngo kuba umwana w’umukobwa akoresha imirimo yo mu rugo akiri muto, amasuku, ategura amezi n’ibindi byonyine bishobora kumufasha kuzatanga umusaruro iyo ahawe inshingano zo gukorera Imana. Ati ’’Abantu benshi birabagora gukorera abantu, cyangwa se kuba abagaragu b’abandi.’’

Akomeza avuga kandi ko mu bintu bimufasha gukorera Imana neza, harimo no kuba afite umugabo usanzwe amuyobora mu rugo, akaba yaramenyereye kumucira ubugufi. Ati ‘’Kuba mfite umugabo unyobora, ngahora mucira bugufi bituma no kubaha Imana bitangora.’’

Nubwo avuga ibi byose ariko, hari amadini amwe n’amwe atarabasha kwegurira inshingano za gishumba abagore, ibi bituma rimwe na rimwe benshi batagira imyumvire kuri iyi ngingo.

Bishop Marguerite Rwandamura uyobora itorero UCC-Gikondo ni umugore wa Apotre Charles Rwandamura, ari nawe urihagarariye ku rwego rw’igihugu, aho ikicaro cyaryo giherereye Niboyi mu karere ka Kicukiro ( Umujyi wa Kigali).

Ukanda hasi wumve uko abivuga mu ijwi rye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza