Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Ev Barakagira Pascal » Text » Umugambi w’Imana wangaruye mu muryango nyuma y’iminsi 20 (...)
Umugambi w’Imana wangaruye mu muryango nyuma y’iminsi 20 baziko uruzi rwantwaye- Ev Pascal Barakagira

Nk’uko dusanzwe tubibagezaho mu rwego rwo kwamamaza imirimo Imana ikora mu buhamya bw’abantu batandukanye haba mu Rwanda ndetse no hirya no ku isi, ubu tugiye kukugezaho kimwe mu bice bigize ubuhamya burebure bw’umukozi w’Imana Barakagira Pascal.

Ubusanzwe asengera mu itorero rya ADEPR, akabarizwa muri Paruwasi ya Nyakabanda. Atuye mu mujyi wa Kigali. Icyakora yavukiye mu ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Gisagara, ibo ku ivuko hakaba ari muri Gisagara, ku musozi wa Save ureba ku i Taba muri Huye. Arubatse afite umugore n’abana babiri.

Muri iki gice cy’ubuhamye bwe, ugiye kumva ukuntu Imana yamurokoye urupfu rukomeye kubera umugambi w’Imana yari imufiteho. Imana yamukijije urupfu nyuma yo kumara iminsi 20, umuryango we uziko yapfuye, uruzi rwamutwaye ariko Imana ikabana nawe mu buryo butangaje.

Ev Pascal Barakagira

Bijya gutangira, arakubwira uko byagenze:

‘’Nari niyicariye ahantu ku iteme, ndimo gucuruza utuntu mu gakarito ntegereje abakiriya bava mu mujyi wa Huye na Kigali. Hari umusaza wigenderaga n’igare wari usanzwe atwara igare. Icyo gihe imvura yari yaguye nyinshi cyane, hari umugezi witwa Rwasave wari wuzuye cyane, noneho wa musaza amanuka n’igare yihuta abura feri, nkaho yakaboneje ku iteme arazungazunga arangonga mpita ngwa muri ya mazi yuzuye, mboneza muri ya mazi, abantu baranshaka barambura, kuko amazi yarantwaye nza guhagama muri bya biti biba bikikije umugezi, birumvikana ndabura.’’

‘’Nyuma y’iminsi myinshi, Imana yakoze igitangaza inkirisha inka ku bintu utabasha gusobanukirwa. Muri iki gihe nize ijambo rimwe ko ijambo ry’Imana ari ukuri kandi ko n’ibiti n’amabuye byakorera Imana. Ubundi abantu ntibakwiye kwirata ko bakorera Imana, bakwiye kwishimira ko bahamagawe n’Imana bagakunda gukorera Imana. Hanyuma Imana ibana nanjye, inkura muri bya biti.

Uko inka yankuye mu biti, Imana ikayinyuzamo ubutabazi

Inka yaraje ishyira amahembo muri bya biti, iranyeganyeza, ndamanuka ngwa muri ya mazi. ‘’ Reka mbitekereze nta Mana yabimbwiye, ni uko mbyibwira ntumbaze ngo nibyo? ‘’ nkeka Imana yarashyize ubwenge muri ya nka iratekereza, iti ‘’uyu muntu nimusiga hano arapfa.’’ Ijomba ihembe ryayo mu rubavu ijugunya hakurya mu murima w’ibijumba n’ubu ndacyagendana inkovu aho yashise ihembe.

Ako kanya inka yahise ijya mu byuzi bya kaminuza i Butare aho bita mu Rwasave, hari ukuntu bubakira inkoko n’inkwavu ariko bakubakira hejuru y’ibyuzi, iyo nka rero ijya gusenya twa tuzu. Njya nibwira ko ari Imana yayikoresheje kugira ngo abantu nibayibona baze bayirukankana, nayo yiruke igaruka aho ndi. Nicyo gituma nkunda ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘’Udutabare umubisha, kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro.’’ Ikindi Bibiliya iravuga ngo ‘’Iyaba Uwiteka atari we wabaye mu ruhande rwacu, ibyaduhagurukiye biba byaratumize bunguri.’’ Zaburi 124

Ubwo inka barayirukankanye, igeze aho ndyamye irahagarara, abantu barambona bareka inka bakurikirana umuntu umeze nk’uwapfuye, barandeba, barantwara, banjyana mu bitaro bya Kaminuza, abaganga bankorera ubuvuzi, banyitaho, bankorera ibyo bagombaga kunkorera, basanga ndacyahumeka, ndi muzima, ndavurwa maze gukira ubuzima buromgera buragaruka, n’ubu ndacyahumeka kuko Imana ari umukozi w’umuhanga.

Aho hantu nahamaze iminsi 20, kuko imvura yari yaguye tariki 2, mboneka ku itariki 22, narabyimbye inda, narabaye nabi cyane, urumva nagombye kuba narapfuye, ariko kubera umutima w’imbabazi Imana ifite, irandinda mu bintu bigoye kumvikana.

Aha naho ndashaka kwibutsa abantu ko Imana itarindira umuntu ubusa, yari igambiriye kuzangira uw’umumaro. Hari abantu bariho, bakagira ngo ni ukubera ubwenge cyangwa izindi mbaraga zabo, ariko Imana isigaje umuntu kugira ngo agire ikindi kintu amarira Imana, ugire ikindi uyikorera.

Imana yabanye nanjye ndakira neza kuva icyo gihe mu mwaka w’1996 kugeza n’ubu, ndi muzima ntakibazo n’ibizamini bizima ndabifite rwose, n’ubwo namaze iyo minsi yose abantu baziko natwawe n’umugezi nkaba narapfuye. Umugambi w’Imana niwo wankurikiranye.

Tuzakomeza n’ibindi bice by’ubuhamya, tuzacikwe,…….. hari ibyo usoma ukumva ntibyashoboka kubera uko ubyumva ukurikije n’ibyo usanzwe uzi, ariko burya ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka. Imana ikora ibyo ubwenge bwacu budashyikira, hari ibyo wumva utabona uko ubishyira ku mutwe w’umwana w’umuntu, kuko Imana yabikoze mu bubasha bwayo, amen.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza