Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Ev Boniface Singirankabo » Text » Sinakwicara ngo mvuge ngo nzaba nka runaka
Sinakwicara ngo mvuge ngo nzaba nka runaka

Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Inkuru nziza riherereye mu mujyi wa Kigali hagati, atangaza ko mu buzima bw’umuhamagaro we wo kuvuga ubutumwa bwiza atakwicara ngo yifuze kumera nk’umuntu runaka. Ahubwo avuga ko mu buzima bwe aba yumva yakegera Imana mu buzima be bwose.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije Ubugingo.com mu kiganiro kirambuye ubwo yabazwaga ibyerekeye umuhamagaro we n’inzozi yumva afite. Boniface yemeza ko kwicara ngo uvuge ko yamera nka runaka yumva bigoye, ati ‘’ aho kwicara ngo mvuge ngo namera nka runaka ku ruhande rumwe hari ubwo ureba ukabona biragoye, gusa njyewe iyo ndimo ntekereza mba numva nshaka kwegera Imana igihe kinini ngakora ibintu byagutse mu gihe gito.’’

Ikindi Ev Boniface avuga ni uko afite inzozi zo kwagura ivugabutumwa rye rikagera no hanze y’u Rwanda.

Ubusanzwe iyo ukurikiye amateka y’abantu bazwi nk’intwari zo kwizera banditse muri Bibiliya, usanga bafite byinshi bikomeye Imana ibirata bakoze, ariko wasesengura ugasanga hari aho bagiye bagira intege nke. Ibi ntibikuraho ko wabasha kwigana umuntu runaka bitewe n’ibikorwa bye, ariko na none Yesu yitanzeho ikitegererezo nyacyo kuko ubuzima bwe yamaze ku isi butaranzwe no kugira intege nke ku kintu icyo ari cyo cyose.

Ev Boniface Singirankabo, ni umujyanama mu ishami ry’ivugabutumwa mu itorero ry’Inkuru nziza ku rwego rw’igihugu, akaba amaze igihe kitari kirekire avuye mu itorero rya ADEPR yari asanzwe akoreramo umurimo w’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.

Ushaka kumva uko abivuga mu ijwi re, wakanda hasi ku ijwi ukumva…………..

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza