Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Ex-Padiri Sibomana Joseph » Text » Ibimenyetso 3 Imana yanyiyeretsemo nimara gukizwa
Ibimenyetso 3 Imana yanyiyeretsemo nimara gukizwa

Mumaze kubimenyera ko mu makuru tubagezaho, harimo ubuhamya bw’abantu batandukanye bugaragaza imirimo itandukanye Imana igenda ikora. Mu buhamya tubagezaho hari ububa bugaragaza imirimo Imana ikora mu buzima bw’abantu bw’umwuka ndetse no mu buzima busanzwe.

Muri ubu buhamya turabagezaho kimwe mu bice bigize ubuhamya burebure bw’umukozi w’Imana SIBOMANA Joseph ni mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com. Joseph yahoze ari umupadiri mu maparuwasi atandukanye ya kiriziya gaturika, haba mu Rwanda no muri Kongo, ariko Imana ikaza gushima kumuhamarira gukorera umurimo w’Imana mu bazwi na benshi ku izina ry’abarokore, by’umwihariko mu itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda (ADEPR) ariko akavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu ahantu hose.

Sibomana Joseph wabaye umupadiri ariko atemera Imana, yaje gukirizwa mu giterane Imana imutunguje umucyo wayo yemera kwakira Kristo. Muri iki gice aravuga ibimenyetso bitatu Imana yamwiyeretsemo akimara gukizwa nk’uko abyivugira: Ikimenyetso cya mbere yabonyemo Imana, ni mu ijoro abapasiteri bamusengeraga amaze kwatura, yararyamye arara aseka ijoro ryose kubera umunezero w’agakiza, ati ‘’ nararyamye nijoro mfatwa n’ibitwenge bidasanzwe, madame akaryama yakwicura agasanga ndacyaseka yagira ngo ambaze najya kuvuga ikinyarwanda bikanga ururimi rukagobwa, Imana yagiraga ngo inyereke ko umunezero uba mu mutima w’umuntu wakijijwe.’’

Ibi byaramutunguye cyane bimubera ikimenyetso gikomeye cyane ko hari ibintu yibwiraga ko bitanga umunezero ariko asanga muri Yesu honyine ari haba umunezero wuzuye.

Ikimenyetso cya kabiri akivuga atya ‘’ntarakizwa madame yakuyemo inda y’abana babiri, turabashyingura birambabaza, ariko nza kubabara cyane umuntu avuze ngo ni imivumo yo mu gipadiri. Nyuma y’ukwezi madame yarongeye arasama, agiye kwa muganga inda ifite amezi 3 bamubwirako adashobora kubyara kuko umura we warangaye ko bagomba kumubaga, aje abimbwiye bwari ubwa mbere numva ifuhe ry’Imana mu mutima cyane ko icyo gihe nari maze ibyumweru bibir nkijijwe.

Ndamubwira nti nubwo ntemeraga Imana ariko ijambo ryayo ryo nararyize, nti njya numva ko Imana y’abarokore ikora ibitangaza, nshaka ko gahunda yo kukubaga ivaho wazasubira kwa muganga bagasanga uri muzima, nkazakurikira Imana nzi niboneye, dufata umwanya twiyiriza ubusa, asubiye kwa muganga Dr Claude wagombaga kumubaga aramubwira ngo umura we ni muzima ngo ntiwanamenya ko wigeze kuwurwara, nacyo cyambereye igitangaza gikomeye.’’

Ikindi cya gatatu, ’’nkimara gukizwa Imana yambwiye ko nzayikorera ahantu hose no mu mahanga, imbwira ko izampa ubutunzi bwo mu mahanga. Rimwe abanyamerika baranyandikira twari twarahujwe na mubyara wanjye wari i Burayi, bati wa mugabo we twakunze ibitekerezo byawe tujyane muri Kongo, tugezeyo bansaba gukora umushinga bakantera inkunga naho ni cya kimenyetso cy’Imana, nandika agashinga ka paji nk’10 baza kumpa amadorari ibihumbi 110, nubwo ayo mafaranga yaje kungusha, ariko Imana yongeye kungirira imbabazi irangarura ndayishimira.’’

Ubuhamya bwa Sibomana Joseph bukubiyemo ibice bitandukanye, ariko byose byerekana ko koko Imana ibaho, igakora kandi abayihakana n’abayemera bose ibafiteho ububasha uwo yashaka wese yamutunguza ineza yayo.

Sibomana Joseph yavukiye mu gihugu cya Kongo muri Kivu y’Amajyepfo tariki 16/6/1966, arubatse, afite umugore n’abana batandatu. Mu busanzwe ni umwarimu muri Kaminuza i Rusizi.

Ushatse wakanda hasi ukumva uko abisobanura mu ijwi rye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza