Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Munyankindi Bernardin » Audio » Kwifatanya kwiza n’abarokotse Jenoside ni ukubereka (...)
Kwifatanya kwiza n’abarokotse Jenoside ni ukubereka urukundo no kubafasha/ Pastor Bernardin

Pasteri Munyankindi Bernardin umushumba w’itorero Resurrection Church avuga ko kwifatanya kwiza n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, muri ibi bihe byo kwibuka ku ncuro ya 22, ari ukubereka urukundo no kubafasha.

Ibi Pasteri Bernardin yabiwiye Ubugingo.com mu kiganiro kirambuye twagiranye, aho twagarutse mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, twibaza aho itorero rikwiye guhagarara mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside.

Uyu mukozi w’Imana asaba abagize umubiri wa Kristo ari ryo torero muri rusange kuzirikana ijambo ry’Imana ko bakwiye kubabarana n’abababaye, bakishimana n’abishima. Ati ’’ abantu b’Imana aho bari, itorero rya Kristo, abantu bumva ko ari abantu b’Imana bakwiye kumenya ijambo Yesu yavuze ngo turirane n’abarira, twishimane n’abishima. Igihe cyo kwishima kibaho ariko kuri ubu abantu bakwiye kwegera abaturanyi bafite ibikomere bya Jenoside, bakababa hafi kuko kenshi umuntu akomezwa n’umuntu yizera.’’

Ikindi Munyankindi yibutsa abakristo ni uko uburyo bwiza bwo kwifatanya n’abababaye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari ukubaba hafi, bakabereka urukundo kuko n’Imana ari cyo ishaka. Ati ’’Erega abantu bakwiye no gufasha abarokotse, basangire kuko gukunda atari amagambo, umuntu wese ukunze aratanga.’’

Pasteri Munyankindi avuga ko ibi abishingira ku kuba utabwira umuntu ngo yihangane kandi uziko ashonje, ufite icyo wamufasha, agasaba abakristo by’umwihariko kuzirikana umukoro Yesu yabasigiye wo kwita ku bababaye.

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yagize ingaruka zikomeye mu mpande zose ku banyarwanda. Kuri ubu hakaba hakomeje ibikorwa bitandukanye bigamije kwibuka ku ncuro ya 22,

Kanda kuri iyi Audio hasi ( ijwi) wumve.

Imana iguhe umugisha!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza