Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Munyankindi Bernardin » Text » Ibyabaye muri Jenoside mu Rwanda si ikibazo cy’ubukristo (...)
Ibyabaye muri Jenoside mu Rwanda si ikibazo cy’ubukristo ni icy’ubumuntu

Umushumba w’itorero Resurrection Church Pastor Munyankindi Bernardin avuga ko ashingiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda, yaranuregejeje ku bwicanyi bw’indengakamere muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, atari ikibazo cy’ubukristo ahubwo we asanga ari icy’ubumuntu bwari bwatakaye.

Aganira na Ubugingo.com, Pastor Bernardin yavuze ko nubwo abantu rimwe na rimwe bavuga ngo ubukristo bwa benshi butari bufite imizi ari nayo ntandaro yo kwijandika muri Jenoside bakica abantu, we asanga nubwo umuntu ataba umukristo hari ibintu atakora. Kuri we asanga mu Rwanda harabaye ibikorwa by’ubunyamaswa n’ibisimba bitakora ngo byihekure, ariko bamwe mu banyarwanda bakabikora, aho umuntu atatinyaga kwica umwana muto utazi ibiri kuba, uwo bafite icyo bapfana ngo afite amaraso y’ubututsi. Ibi nibyo ashingiraho avuga ko ibyabaye mu Rwanda ntawe ukwiriye kwirirwa yibaza ku bukristo bw’abantu ahubwo n’ubumuntu bwari bwatakaye.

Ati ’’ Kwirirwa umuntu yibaza ngo ubukristo bw’abantu muw’1994 si ngombwa, kuko ibyabaye mu Rwanda si ikibazo cy’ubukristo ahubwo ni ikibazo cy’ubumuntu.’’

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itera urujijo rukomeye cyane ukurikije imbaga y’abantu bayiguyemo mu gihe gito, kandi bishwe na bagenzi babo b’abanyarwanda. Ni Jenoside yakoranywe ubugome bukomeye aho abantu bicaga abo batazi bataretse n’abo bafitanye amasano.

Kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byari bifite umubare munini w’abakristo bitera bamwe urujijo rwo kwibaza ubukristo bw’icyo gihe butabujije abantu kwica bagenzi babo. Bamwe mu bavuga ibi ntibatinya kuvuga ko ubukristo bw’icyo gihe bwari ubwo kwizina, abandi bakavuga ko n’Imana ntayo bigeze bamenya, ariko nanone ugasanga n’iyo bitaba iby’ubkuristo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari irenze ibyo byose kuko n’ubumuntu bwari bwaburijwemo.

Kuri ubu abanyarwanda bose turibuka ku ncuro ya 22, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ’’Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.’’

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza