Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Nsengimana Vincent De Paul » Text » Iyobokamana ryubakiye ku Kwibuka- Pastor Viva
Iyobokamana ryubakiye ku Kwibuka- Pastor Viva

Umuvugizi w’umuryango w’ivugabutumwa Imbaraga zihindura (Power of Change Ministries, akaba n’umushumba w’itorero Carmel Temple Pastor Nsengimana Vincent De Paul uzwi ku izina rya ‘’Viva’’, avuga ko ubusanzwe iyobokamana cyangwa se Kwizera Imana byubakiye ku ijambo ryitwa Kwibuka.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ubugingo.com, ubwo yatangaga ubutumwa bushishikariza abakristo mu matorero atandukanye gufata iya mbere mu kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, mu gihe baba bibuka ababo babuze.

Pastor Nsengimana Vincent De Paul

Pastor Viva yatangaje ko urujijo rwo gutekereza ko kwibuka atari byiza, byaba biterwa n’ubutamenya cyangwa se gufata ijambo ry’Imana uko ritari. Ati ‘’hari igihe usanga abantu mu matorero amwe n’amwe babwira abantu ngo kwibuka si byiza, bati ‘ibyo bintu nyabune mubigendere kure, mubigendemo bukebuke mwitonze, n’ibindi nk’ibyo’’ ibyo ntabwo bikwiye kuko abantu bose bizera Imana binyuze muri Kristo Yesu, bakwiye kumenya ko kwibuka ari ngombwa, nta kibi kibirimo.’’

Ibi ni byo Viva aheraho avuga ko iyobokamana muri rusange ryubakiye ku ijambo ryitwa kwibuka. Akomeza avuga ko nubwo abantu bagira umwete wo kwibuka ibyiza gusa bakirengagiza ibibi, ariko kenshi bikagirana isano no kwanga ingaruka zibamo. Ati ‘’ Abantu bikunda kubagora kwinjira mu bihe byo kwibuka, cyane nk’ibi by’amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda, kuko baziko habaho ihungabana n’ibindi, ariko ibi ntibikwiye kuba impamvu yo kubuza abantu kwibuka kuko udashobora kuvura indwara itagiye ahagaragara.’’

Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Gutegekwa kwa kabiri 5:15, Imana yabwiye Abisirayeli iti ‘’Kandi ujye wibuka ko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukuzayo amaboko menshi n’Ukuboko kurambutse, nicyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w’isabato.’’ Kuri iri jambo yibutsa abantu ko hano Abisirayeli basabwaga kwibuka ibintu bibi byabayeho.

Si aha gusa kandi kuko na Yesu ubwe yasize asabye abamwizera kujya bibuka iby’urupfu rwe. Izi zikaba impamvu zishimangira ko iyobokamana koko ryaba ryubakiye ku ijambo ryo kwibuka.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bavuga ko kwibuka atari byiza biba bifitanye isano n’ubumenyi buke bwo gutekereza ko iyo umuntu yibutse ibyamubayeho bihita bishimangira ko atababariye, ariko aya ni amagambo abiri atandukanye ‘’Kwibuka no Kubabarira.’’ Ntabwo uwababariye wese ategetswe kwibagirwa nta nubwo uwibuka wese bisobanuye ko atababariye.

Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 byatangiye tariki 7 Mata. Nyuma y’icyumweru cyo cy’icyunamo cyasojwe tariki 13, ibikorwa byo kwibuka bikaba bimara iminsi 100 nk’uko bisanzwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ‘’Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.’’

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza