Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Nsengimana Vincent De Paul » Text » Mu Rwanda Jenoside ntiyatewe n’uko Imana yari yataye (...)
Mu Rwanda Jenoside ntiyatewe n’uko Imana yari yataye abantu ahubwo abantu nibo bari bataye Imana/ Past Viva

Tariki ya 7 Mata ni itariki idashobora nkwibagirana mu mateka y’abanyarwanda kimwe n’uko kwezi kose. Iki cyabaye igihe cy’umwijima w’icuraburindi, igihe bwiraga ukibaza niba buzacya, bwacya ukifuza ko bwira. Ibi byatumye impfubyi ziba nyinshi, abapfakazi, ababana n’ubumuga butandukanye, abafite ibikomere basigiwe na Jenoside baba benshi. Mu yandi magambo ingaruka zabaye nyinshi ku gihugu muri rusange ndetse n’umuntu ku giti cye.

Iyo witegereje abantu cyane abagizweho ingaruka cyane za Jenoside usanga bagendana ibikomere, rimwe na rimwe umuntu agasa nuzinutswe kimwe mu byamukomerekeje. Aha twavuga nk’urusengero/kiriziya: ubusanzwe umuntu wese yatekerezaga ko urusengero ari ho hanu yabasha kubona ubuzima niba ahandi hose yabuze ubuhungiro, wenda agatekereza ko naramuka ageze muri kiriziya aba abonye umutekano.

Ibi ni bimwe mu byatumye abantu bamwe bazinukwa yaba Imana, abayitirirwa ndetse naho gusengera, kugera ku rwego kuri uyu munsi hari umuntu uba wumva adashaka no kumva umuntu ubimubwira. Hari ikibazo abantu bakunze kwibaza bati ‘’Ni gute Imana yemeye ko abantu bicwa mu Rwanda kugeza ku rwego byagezeho, mbese yari hehe kiriya gihe?

Iki ni ikibazo umuntu ashobora kwibaza wenda abitewe n’ibikomere yasigiwe na Jenoside. Twibaza iki kibazo hari mu kiganiro kirambuye twagiranye n’Umuvugizi w’Umuryango w’ivugabutumwa ‘’Imbaraga zihindura’’ Pastor Nsengimana Vincent de Paul ( VIVA), nawe wemera ko koko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagize ingaruka zikomeye cyane. Akomeza avuga ko bitewe n’abantu bagiye bahemukirwa n’abo bari bizeye cyangwa se ahantu bari bategereje gukirira akaba ari ho bahurira n’ibibazo byinshi.

Kuri iki kibazo avuga ko kuri we asanga Imana itarigeze ita abantu nk’uko bamwe babivuga, ahubwo abantu ari bo bataye Imana bagakora amahano kubera kuba babi. Ati ‘’ Byose biba Imana yari iri mu ijuru, kandi n’ubu niho ikiri, uhereye mu itangiriro Imana yaremanye umuntu umudendezo wo guhitamo icyo akwiye gukora, icyakora kenshi umuntu akunze kugaragara akoresha nabi ubu mudendezo Imana yamuhaye.’’

Akomeza avuga ko gutekereza ko Imana itari mu Rwanda Jenoside iba kwaba ari ukwirengagiza ko umuntu aremanywe umudendezo. Ati ‘’ nta hantu Imana yari yagiye ahubwo abantu bari bagiye kure y’Imana, kandi umuntu wese uri kure y’Imana satani yamukoresha ibibi kuko niwe uba wegereye. Abantu nibahumure Imana ntiyigeze ita u Rwanda.’’

Ibi nibyo bituma yemeza ko kuba Jenoside yarabaye ku rwego nk’urwo yabayeho kandi u Rwanda cyari igihugu kiganjemo umubare munini w’abakristo bitatewe n’uko Imana yari yataye abantu ahubwo abantu ari bo bari bataye Imana, ntazuyaza kandi nanone kuvuga ko bigoye gufata umuntu wakoze amahano ngo umwite umukristo, ko aniswe we bwaba bwari ubwo ku izina gusa.

Mu butumwa bwe Pastor Viva yibutsa abantu ko nubwo u Rwanda rwagwiriwe n’amahano nk’aya ariko hakiri icyizere nk’uko bigenda bigaragara. Ati ‘’ nubwo habaye ubwicanyi bw’indekakamere ariko hakiriho abantu, u Rwanda ruracyariho, abanyarwanda baracyariho kandi abanyarwanda bazabaho kubera ko Imana ishaka ko babaho, kwibuka ni byiza ariko si byiza guheranwa n’agahinda ahubwo tugire ibyiringiro ko imbere ari heza.’’

Igihe cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi kimara iminsi 100, ishushanya inzira y’umusaraba banyuzemo. Muri iki gihe abantu mu nzego zitandukanye, ibigo bya Leta n’ibyigenga, amadini n’amatorero bategura ibikorwa bigamije kwibuka abari abakozi babo ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza