Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Rukata Miriam » Audio » Mfite akababaro cyane kubw’imiryango y’iki gihe- Pastor (...)
Mfite akababaro cyane kubw’imiryango y’iki gihe- Pastor Rukata Miriam

Umuyobozi w’itorero Life Messenger Church rikorera hano mu Rwanda Pasteri Rukata Miriam avuga ko afite akababaro gakomeye kubw’imiryango y’iki gihe by’umwihariko iy’abakristo, aho ngo usigaye usanga abantu bafata icyemezo cyo kubana uyu munsi, ejo bakagaruka bashaka gutandukana.

Ibi Pasteri Rukata yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’ingutu muri iki gihe kivugisha benshi kubera isenyuka rya hato na hato ry’ingo. Kuri ubu ntibikiri igitangaza kumva ko umugore yatandukanye n’umugabo we, bikarushaho kuba ikibazo gikomeye kuko bigenda byototera n’abo mu nzu y’Imana.

Pastor Rukata Miriam

Aganira na Ubugingo.com, Pasteri Miriam nibwo yagragaje akababaro gakomeye atewe n’imyubakire y’ingo z’iki gihe, avuga ko bibabaje kuko kubona aho kurerera abana muri gihe bigoye.

Ati ‘’NJyewe mfite akababaro cyane kubw’imiryango kuko professionally am a family counselor ( nize ibijyanye n’ubujyanama bw’ingo).’’ Ati ‘’imiryango imerewe nabi, ingo zifite ibibazo, numva mu masengesho, mu byifuzo byanjye, ndifuza nsengera ngo dukore imiryango ihamye kuko Imana itangira kubaka umuryango yashakaga ngo habeho umuryango muzima abana barererwemo, abo bana nibakura igihugu kibe kiza, itorero ribe ryiza.’’

Kuri iki kibazo kandi ngo asanga kuba imiryango y’iki gihe ifite ikibazo, bigira ingaruka ku itorero ndetse n’igihugu kuko ubusanzwe mbere y’uko umuntu ajya gutanga umusanzu we aho hombi bisaba ko aba yahawe uburere bwiza mu muryango.

Ati ‘’iyo imiryango ifite ikibazo haturuka abana banywa ibiyobyabwenge, ababa indaya. ‘’ Ati ‘’tugize umugisha tukubaka imiryango myiza twazagira n’abana beza.’’

Mu kiganiro cye kandi Past Miriam asaba umuntu wese ugiye kugira umuryango cyangwa abayifite ko bagerageza kubaka imiryango myiza kuko satani arwanya urugo. Ati ‘’Nitwubaka ingo nziza tuzagira abana beza. Ndasaba abagore, abagabo, imiryango mishya ( mito) n’imikuru bose bagerageze bubake imiryango myiza.’’

Pasteri Miriam avuga ko hari igitabo yigeze gusoma kivuga ko kimwe cya kabiri cy’abubaka ingo batandukana, kandi nyuma ntibibuke abana basigaye, ari ayo mpamvu yifuriza imiryango yose n’abandi kubabazwa n’iki kibazo bagsenyera umugozi umwe mu rwego rwo kubaka ejo heza hazaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

JEAN DE DIEU MUKUNZI kuwa 20-03-2016 saa 06:32
 

Imana iguhe umugisha Pastor ku bw’uyu mutwaro ufite wo gusengera ingo. Ni byo koko ingo ni ryo shingiro rya byose kandi ni nayo Ministere Imana yatangije idakoze delegation hano ku isi.
Nta kabuza Uwiteka azashyigikira uyu murimo itangije muri wowe.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza