Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Twagirayezu Patrick » Text » Impamvu umubiri ukwiye kwitabwaho kimwe n’Umwuka- (...)
Impamvu umubiri ukwiye kwitabwaho kimwe n’Umwuka- Pasteri Patrick Twagirayezu

Ubusanzwe iyo abantu batangiza amatorero, baba bibanda ku ntego imwe nyamukru yo kubwiriza abantu ubutumwa bubakura amu byaha. Yewe mu bihe byashize ho byari binagoye kubwira abantu ko umubiri nawo uba ukeneye kwitabwaho. Ibi ni nabyo byakundaga kugarukwaho mu bihe by’ivugabutumwa bitandukanye, aho uwabwirizaga yibandaga ku kubwira abantu ko bakwiye kuva mu byaha bakajya mu ijuru. Nta nubwo abavuga ibi batinyaga kwereka abantu ko iby’isi ntacyo bimaze, ahubwo icyo Imana ishaka ku bantu ari ukureka ibyaha gusa bakazajya mu ijuru cyane ko ntacyo bazajayanayo.

Hari n’abasobanuraga imwe mu mirongo ya Bibiliya nk’aho ivuga ko hahirwa abakene, bakabwira abandi ko no kujya mu ijuru ukize bigoye. Ibi byose ariko umuzi wabyo ni ubumenyi buke no kudasobakunirwa, ubutumwa nyabwo bwuzuye bukwiye kubwirizwa abantu. Ese koko umuntu akeneye kubwirizwa gusa ibijyanye n’Umwuka? Keretse abaye ari wo umugize wonyine. Niba umuntu agizwe n’Umwuka, umubiri n’ubugingo, ibi bice byose bikwiye kugerwaho n’ubutumwa, umuntu akaba akize hose kugira ngo abe yuzuye koko.

Icyakora iyi myumvire imaze guhinduka ku rwego rufatika kuburyo, hari n’ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa n’amatorero bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Umuryango w’ivugabutumwa Africa Harvest Mission, akaba ari nawe uyobora itorero Calvary Temple yagiranye na Ubugingo.com, yongeye gushimangira ko kuba umuntu agizwe n’umubiri, ubugingo n’umwuka, ibi byose biba bikwiye kwitabwaho kugira ngo ubutumwa bubwirizwa abantu bube bwuzuye neza.

Kuri we asanga kuba ibi byose bigize umuntu, iyo kimwe kigize ikibazo bigira ingaruka ku kindi gice cy’ubuzima. Ati ‘’Umuntu w’umwuka cyangwa w’imbere atuye mu mubiri, iyo umubiri ubangamiwe byafegitinga (bigira ingaruka) ku buzima bw’umwuka, iyo ubuzima bw’umwuka nabwo burwaye byafegitinga umubiri.’’

Pasteri Patrick avuga utakwemeza ko umuntu yuzuye mu gihe ibyo bice byose by’umubiri bititabwaho neza.

Iyo ngo niyo mpamvu umuryango Africa Harvest Mission, wahisemo iyi ntego yo kwita no kubuzima busanzwe nk’uko Imana yabimuhaye mu iyerekwa, ajya kuwutangiza.

Yifashishije urugero kuri Kristo, avuga ko nawe ubwe yabwirizaga abantu ubutumwa bwiza agamije kubakiza ibyaha ngo avure umuntu w’imbere, ariko kandi ko yagiraga igihe cyo kugaburira abantu kuko yitaga no ku mubiri ( umuntu w’inyuma). Ati ‘’ Iyo utwaye ubutumwa nk’umuntu urondora ibyaha gusa ni byiza , ariko uba ufashe igice kimwe cy’umuntu ukakitaho cyane, ikindi ntukiteho, icyo gihe uba ufite ubutumwa bufite icyo bubura kuri jyewe, eeh, ahubwo kuringaniza nibyo byiza,umwuka ukamugenera ibyo Imana yamugeneye n’umubiri ukawugenera ibyo Imana yawugeneye.’’

Itorero Calvary Temple niryo kugeza ubu rikurikirana ubuzima bw’Umwuka, naho umuryango Africa Harvest Mission rikagira irindi shami rikurikirana ubuzima busanzwe ari naryo rikurikirana ibindi bikorwa bitandukanye bibafasha kuba umuntu w’inyuma nk’uko baharanira kubaka ubuzima bw’umwuka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

joseph. kuwa 28-02-2016 saa 15:17
 

This sounds great. Bless you Pastor.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza