Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Twagirayezu Patrick » Text » Kuki urusengero rugomba kuba kure y’abaturage, akabari (...)
Kuki urusengero rugomba kuba kure y’abaturage, akabari kakabegera? –Pasteri Patrick Twagirayezu

Umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa Africa Harvest Mission, unafite itorero Calvary Temple avuga ko atumva impamvu abantu bafata ubwiyongere bw’amadini n’amatorero nk’ikibazo mu Rwanda, mu gihe utubari twiyongera umunsi ku munsi kandi ngo ibi bikaba bitagaragara nk’ikibazo. Pasteri Patrick kandi ngo mu bibazo yibaza ni ukuntu insengero zisabwa kuba kure y’abaturage, mu gihe utubari tugeretse hejuru y’utundi hirya no hino mu gihugu hagati y’amazu y’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na Ubugingo.com, Pasteri Patrick Twagirayezu, yavuze ko atangazwa n’ukuntu ujya kumva ukumva, abantu benshi bavuga ko amatorero avuka buri munsi, bakabigira ikibazo, nkaho aba azanywe no gukora ibikorwa bibi, ariko utubari twavuka ntibibe ikibazo. Ibi kandi abihuza n’inkubiri yatambutse mu minsi yashize yo gukumira urusaku rukabije, ibintu abakristo bakomeje kugaragaza nk’ibibangamira uburenganzira bwabo no kuvogera imyizerere yabo.

Pastor Patrick n’umugore we

Ati ‘’ ejobundi nasomaga ikinyamakuru ngo amadini amaze kuba registered ( kwiyandikisha) ngo amaze kuba menshi ni ikibazo!! huum ariko kuba akabari kageretse ku kandi ibyo si ikibazo??’’

Past Patrick avuga ko atazi uwo yashyiraho iki kibazo, nubwo abona yagishyira kuri satani, utuma abantu bagira imyumvire itari myiza ku butumwa bwiza. Ati ‘’ndakeka ko umuntu yashyira ibintu byinshi kuri satani, kuko satani abiri inyuma.’’ Akomeza agira Ati ‘’ kera twajyaga dushyira indangururamajwi ukaba washyira muri Pick up (imodoka) ukagenda amakaritiye atandukanye ubwira abantu ubutumwa, ibyo amategeko yabidukuyeho.’’

Pastor Patrick avuga ko nyamara nubwo ibi bitemewe ku bavuga ubutumwa bwiza, ariko sosiyete z’itumanaho zemererwa gukoresha indanguramajwi zisakuza, bikaba bituruka ahanini ku myumvire abantu bafite ku butumwa bwiza.

Aha akaba ari ho ahera atumva impamvu abantu bagaragaza ubwinshi bw’amatorero nk’ikibazo kandi itorero ari ryo ryubaka imibanire myiza n’abantu, ryigisha urukundo rw’Imana.

Ati ‘’dufite ubuhamya bw’abantu benshi itorero ryagiriye umumaro, ryabigishije kubana neza, ryabigishije kutamarira amafaranga yabo mu tubari, bagura ibibanza barubaka batera imbere.’’

Akomeza avuga ko akurikije umubare w’abatuye u Rwanda, bitaba ikibazo kwiyongera kw’amatorero cyane ko abantu bose batararangiza kubwirizwa ubutumwa bwiza.

Ku rundi ruhande ariko na none avuga ko biramutse bigaragaye ko uwashinze itorero agamije gukora ibinyuranye n’ibyubaka abanyarwanda, icyo gihe yabibazwa ku giti cye ariko bititiriwe abakristo bose.

Mu myaka mike ishize amadini n’amtorero yakomeje kwiyongera mu Rwanda aho kuri ubu habarurwa agera 1500, cyane ko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri Politiki yemerera uburenganzira buri wese harimo no gusenga. Ubu bwiyongere akaba ari bwo bwibazwaho na benshi, aho abantu babyumva mu buryo butandukanye.

Kubwimana Innocent/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza