Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibiganiro » Pastor Uwambaje Emmanuel » Audio » Gusenga ni itegeko si amahitamo- Pastor Uwambaje (...)
Gusenga ni itegeko si amahitamo- Pastor Uwambaje Emmanuel

Iyi Audio ( ijwi) ni Ikiganiro Pastor Uwambaje Emmanuel yagiranya na Ubugingo.com/ Aka tuguhitiyemo uyu munsi ni akajyanye no gusenga, aho avuga ko ari itegeko aho kuba amahitamo y’umuntu.

Pasteri Uwambaje Emmanuel yemeza ko gusenga ari itegeko ry’Imana atari amahitamo. Ati ’’Ubundi Yesu ntabwo yavuze ngo ni uguhitamo, oya yaravuze ngo ’’musenge kugira ngo mutagwa mu moshya’’, musenge ubudasiba’’, musabe, aha hose muri Bibiliya biri muri ’’imperatif ( ni ugutegeka).

Pasteri Uwambaje avuga ko kudasenga ari ukwica itegeko ry’Imana, kandi iyo umuntu ashyizeho itegeko ashyiraho n’igihano cy’umuntu uzaryica. Akomeza avuga kandi ko kubera ukuntu bivuna, abantu bahitamo kubyihorera bagakora ibindi, bakirengagiza ko nta ntwari mu by’umwuka idasenga. Ati ’’Abantu benshi bakora ibindi ariko ntubabwire gusenga kuko bibavuna.’’

Akomeza agira ati ’’ intwari zose muri Bibiliya ba Pawulo, Aburahamu, Isaka, Daniyeli, yewe na Yesu ubwe yarasengaga, niba umwana w’Imana yarasengaga akarara ku musozi, ubwo abantu ba twebwe ntidukwiye kubikora kurushaho.’’

Ati ’’Hari inyungu nyinshi ziva mu gusenga, iyo dusenga hari amakuru tumenya kuko twasenze. Umuntu wese aba afite amakuru nk’uko e-mail yawe ibaho amakuru, kandi utagiye ngo uyifungure ntiwayamenya, niko n’umuntu asenga akamenya ibimureba atari kuzamenya.’’ Iyi niyo mpamvu ngira inama umuntu wese gusenga.

Ubusanzwe Pastor Uwambaje Emmanuel akunze kumvikana mu biterane bitandukanye by’amasengesho, hamwe n’ayo ategura aho asanzwe ayobora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza