Imbaraga z’umusaraba wa Yesu

mu buzima bwacu


IJAMBO RY’UMUSARABA KU BARIMBUKA NI UBUPFU, ARIKO KURI TWEBWE ABAKIZWA NI IMBARAGA Z’IMANA

Mwene data, nshuti nkunda mbanje kugusuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, nejejwe no kukumenyesha ko ngufitiye inkuru nziza y’uko umusaraba wa Yesu Kristo ari wo byiringiro bizima mu mibereho yawe, ibyo wanyuzemo byose mu muryango wawe, ibyo abanyarwanda banyuzemo byose, umusaraba wa Yesu niwe gisubizo. Reka dufatanyirize hamwe gusoma 1 Abakorinto 1:10-20. Muri iyi nyigisho ndifuza ko twafatanya gutekereza kurushaho amagambo Pawulo yanditse muri iki gice dusomye ariko cyane cyane umurongo wa 18: Bibiliya iravuga ngo: Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana.


Iyo useseguye aya magambo ijambo ry’umusaraba usanga asobanurwa ko ari: Inkuru, amateka n’ubutumwa bw’umusaraba. Aha rero Pawulo mu byukuri akaba yaranditse aya magambo ashaka gufasha abayuda ndetse n’abaroma kuva mu rujijo bari bafite muri icyo gihe  ku musaraba wa Kristo Yesu. Urwo rujijo ( confusion)  usanga no mu gihe cya none abantu benshi barufite ndetse n’abakristo bamwe muri bo banambara uwo musaraba cyangwa bawushyize mu mazu zabo.  “

Ubajije Abanyarwanda benshi, niba atari bose baturuka mu mpande zose z’igihugu uzasanga bazi Imana ariko ikibazo ni ukuvuga ngo bayizi bate? Ndetse benshi bikababra urujijo iyo babnye ibyo banyuramo bidahuye n’ibyo bigishijwe mu nsengero no muri za kiliziya” Ikibazo rero gikomeye kiri ku isi ni uko abantu bari mu rujijo, usanga ndetse n’abo mu gihe cya Yesu bari bafite urwo rujijo ku bijyanye n’umusaraba.


Muri iyi minsi numvise inkuru yatumye numva neza uko abantu bari mu rujijo : Hari umugabo umwe w’umuhanga uherutse kwerekana ubushakashatsi yakoze ku bibazo by’isi n’ibisubizo byageragejwe gutangwa. Uwo muhanga kandi w’umushakashatsi yateguye ikiganiro atumira abantu batandukanye arangije arababwira ati ‘ Iyi si ifite ibibazo byinshi: inzagano, akaregane, kwikubira, ubwicanyi, guhemukirana, ibinyoma, intambara n’ibindi ariko ikinteye urujijo nuko ibisubizo byose isi itanga ngo ikemure ibi bibazo byose byananiwe: Umuryango w’Abibumbye n’Amashami yawo, Amashuri makuru n’amashami yayo atandukanye (imiyoborere myiza, imbanire myiza,…), ndetse n’amafaranga menshi yahawe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo abifashe kwiteza imbere na byo byarananiwe’. Mu kurangiza yaravuze ati ‘ Ikibabaje kurushaho nuko n’ubukristo na bwo bwananiwe!” “Mu bari  bitabiriye ikiganiro harimo Umukristo maze asaba ijambo arangije avuga amagambo yantangaje agira ati ‘ Ntabwo ubukristo bwananiwe ahubwo abantu nibo bananiwe ubukristo, Ntabwo umusaraba wananiwe!’”

Nshuti nkunda, umusaraba wa Yesu ntiwananiwe guhindura imibereho yawe, umusaraba ntiwananiwe gukemura ibibazo byawe, ntiwananiwe gukemura ibibazo by’igihugu cyacu ahubwo nitwe twananiwe umusaraba! Ikibazo cy’isi kimeze nk’ikibazo cy’abantu bari mu bwato Yona yari arimo (Yona 1.3-6).  Niba utazi ikibazo cyawe ibisubizo byose uzatanga ntibizagira icyo bigeraho!  Icyatumye Yesu Kristo yiyambura icyubahiro yari afite mu ijuru akemera kuza mu isi akabambwa ku musaraba  kwari ukugira ngo akemure ikibazo nyacyo  isi ifite!



Dusubiye kuri bwa bwato bwajyaga I Tarushishi butwaye Yona bagize ikibazo ariko kuko batari bazi inkomoko y’ikibazo umva ibisubizo batanze:

1.       Buri muntu wese atakambira ikigirwamana cye ( Yona 1.4a)

2.       Bajugunya ibintu byose bari bafite mu bwato, ariko ibintu babijugunye mu nyanja ngo barakemura ikibazo ahubwo nkuko Bibliya ibitubwira umuraba mu Nyanja warakomeje urabarwanya cyane (Yona 1.4b) kuko ibintu sibyo byari ikibazo.


Kutamenya ibibazo byawe n’ibisubizo ukeneye bishobora kugutera ubukene. Yona niwe wari ikibazo ariko ibintu birahashirira ngo barakemura ibibazo. Benshi bajya bashakira ibisubizo mu bapfumu, mu binezeza n’ibindi ngo barakemura ibibazo ariko bigakomeza kuba ingutu!  Hari umubwiriza umwe wigeze kuvuga kuri izi nkuru agira ati “Icyaha kiremera kurusha inkubwe ijana imizigo y’ubwato! Nyuma yo gutakaza byinshi, tekiniki zananiwe nibwo basanze Yona yisinziriye mu nkuge hasi kandi nka nyirabayazana ninawe wari ufite igisubizo cy’ubwato. Bamujugunye mu Nyanja umuyaga urashira ubwato buratuza!


Kuki Paulo avuga ko Ijambo ry’ Umusaraba wa Kristo ku barimbuka ari ubupfu? Kuko ubusanzwe Umusaraba cyari ikimenyetso cy’umuntu wavumwe n’Imana (Gutegeka kwa kabiri 21.22-23). Imbere y’Abaroma ndetse n’ Abayuda bo mu gihe cya Yesu n’imbere y’Abayuda muri iki gihe (benshi ntibarizera Yesu kugeza uyu munsi kuko batekerezaga Mesiya ko atari umuntu wo kubambwa ku musaraba)! Umva amwe mu magambo bamubwiye ubwo yari ku musaraba: “Niba uri umwana w’Imana ikize!” Luka 23.37 na 39


Benshi mu Bayuda kimwe n’abakristo b’uyu munsi batekereza ko Yesu iyo aza kuba umwana w’Imana atari gupfa ruriya rupfu!   (Yesaya 53.4b). Ikindi cyerekana urupfu Yesu yapfuye rwari rubi n’uburyo yahanganye na rwo (Luka 22.39-44). Ariko rero urwo rupfu rwe nirwo rwatumye tubona ubutsinzi. Igihano cyacu Yesu yemeye kukishyiraho kugera aho isi ijijirwa kugira ngo jyewe nawe tubabarirwe ibyaha. Yahindutse ikivume (Abagalatiya 3.13). Ngiyo impamvu ituma ijambo ry’umusaraba ari ubupfu.


IGICE GIKURIKIRA tuzarebera hamwe: "Ubutumwa bwiza bw’umusaraba "

 

Imana iguhe umugisha


Ubu butumwa bwateguwe n’umuvugabutumwa

Kwizera Emmanuel

This e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it

078 856 86 88

 

 


Ibitekerezo byanyu   

 
+1 # Imana iguhe imigishaFa 2012-09-17 09:16
Mukozi w'Imana uhabwe imigisha kubwo kuduha inyigisho nkizi nziza ndabona tubashije kumenya umusaraba twaba abakristo buzuye,dutegere je igice cya kabiri.
Imana ikomeze ikuzuze.
Amen!
MUSUBIZE | Report to administrator
 
 
0 # umusara wa kristonemeyimana fiacre 2013-09-23 07:52
Imana ibahe umugisha yasezeranije abazahindurira brnshi kugukiranuka. mugice gikurikira ndifuzako ko mwazadusobanuri ra impamvu cg itandukaniro yimisaraba tubona kuma costume yaba pastors kuma sengero no kumarimbi kumva za bamwe. murakoze
MUSUBIZE | Report to administrator
 
 
0 # gusengafrancine nzamukosha 2013-10-12 22:28
Umwana wanjye nawe yitwa Kwizera,ariko kwizera kwe ni gucye cyane.nfasha tumusengere nawe amenye ko Imana Ikomeye kuruta byose kandi ko Ikiza.
murakoze
MUSUBIZE | Report to administrator
 

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

Sponsored

UBUHAMYA

INYIGISHO ISESENGUYE

ITANGIRA RYA GSM

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

INYIGISHO (SERIES)

DON'T MISS THIS MOVIE!

Andika Email yawe

Abari ONLINE ubu

We have 74 guests online