Ikimenyetso Cyo Gutunganirwa By’Ukuri(Pasitori Chris)

“Arababwira ati, Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15).

 


Ese wari wigera wibaza gutunganirwa by’ukuri icyo ari cyo, cyangwa ikibigaragaza? Ese upima ute gutunganirwa? Ukoresha ibimenyetso by’isi ngo ube wavuga ko utunganiwe cyangwa udatunganiwe? Bamwe batekereza ko gutunganirwa ari ukuronka amafaranga menshi kurenzaho cyangwa kuba umuntu ukomeye mu isi. Ntabwo kumenyekana cyane ugashimwa n’abantu biguhindura umuntu utunganiwe, cyangwa se kugira ubutunzi bw’iyi si. Gutunganirwa nyakuri birenze ibi byose.


Gutunganirwa nyakuri ni ukuba umugabo cyangwa umugore Imana yaguhamagariye kuba, ugasohoza umuhamagaro wayo ku buzima bwawe, utitaye kubyo abagukikije babitekerezaho. Waba ufite cyangwa udafite ibimenyetso isi ireberaho gutunganirwa, si cyo cya ngombwa. Gutunganirwa by’ukuri ni ukuba uwo Imana yaguhamagariye kuba we, kuko ni Yo yakuremye. Ni yo yonyine izi impamvu uri muri iyi si (1 Petero 2:9).


Iyo uruganda rukora imodoka rushyize imodoka mu muhanda maze igakora nk’uko byagenwe, iyo modoka iba itunganiye urwo ruganda. Ariko iyo uruganda rukoze imodoka hanyuma ugasanga irakoreshwa ibindi bitayigenewe, wenda bakajya bayibikamo nk’ibintu, iyo modoka iba yangizwa.


Ntiwangize ubuzima bwawe! Ba uwo Imana yaguhamagariye kuba we kandi ukore ibyo yaguhamagariye gukora. Buri wese ashobora kwitwa ko atunganiwe mu buryo bwinshi hano ku isi, ariko ibyo ntacyo bivuze. Ikibara ni ugutunganirwa ku Mana. Mu bwenge bw’Imana uba uyitunganiye iyo uri wa muntu uhindura ubuzima, uhesha umugisha, nk’uko yakuremeye kuba (2 Abakorinto 5:19).

Isengesho Data mwiza, ngushimiye umugisha w’Ijambo ryawe mu buzima bwanjye none, ngushimiye kumpishurira ubumenyi bushya burushaho guha umucyo amaso yo gusobanukirwa kwanjye, ngo menye kandi nkurikire inzira zo gutunganirwa binyuze mu Ijambo ryawe. Urakoze kuko ubwenge bwawe bukorera muri jye ngo nkore ubushake bwawe butunganye rwose ibihe byose, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Matayo 5:16

Abaroma 8:19

 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 56 guests online