2 Timoteyo 3:16 hagira hati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.” Reba neza ntabwo havuga ngo”ibyanditswe byose twabihawe kugira ngo gusa byigishe umuntu, bimwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka”; ahubwo, haravuga ngo, bigira umumaro muri ibi. None se ubwo ni iyihe ntego y’Ijambo ry’Imana kuri twe? Ni uwuhe mugambo wayo mu kutwoherereza, kutwigisha no kuduha Ijambo ryayo? Ndabibabwira. Icya mbere, reba ibi: nubiba imbuto y’ibigori, ni uko uzaba ushaka gusarura ibigori. Ni kimwe no ku mbuto y’icunga cyangwa se umwembe; bivuze ko umuntu yamenya icyo ushaka kuzasarura ahereye ku mbuto wabibye. Ibyo hari ikintu bitubwira; bivuze ko impamvu ituma Imana iduha Ijambo ryayo ni uko ishaka ko duhinduka Ijambo ry’Imana. Noneho, reka tubirebe muri ubu buryo. Yesu, Bibiliya ivuga ko, ari Ijambo ry’Imana ryabaye umuntu (Yohana 1:14); no muri Yohana 12:24 We ubwe yiyise akabuto. Yaravuze ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.” Ibyo bivuze ko icyo ubiba ari cyo usarura, ariko ubona umusaruro wacyo. Imana yatanze Yesu, ngo apfe kandi azane umusaruro, umusaruro w’icyo yatanze. Kuko rero icyo yatanze ari Ijambo, agomba kuzasarura Ijambo. Aho ni ku ruhande rumwe. Ku rundi ruhande, Bibiliya iravuga muri 1 Petero 1:23 iti, “Kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.” Imbwa zibwagura imbwa; injangwe zibwagura injangwe. Abantu babyara abantu. Ni kimwe rero, niba warabyawe n’Imana, uri imana! Iyi niyo mpamvu Yesu muri Yohana 10:34,yavuze ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo, Navuze ngo , Muri imana?”Yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho (Yohana 10:35). Turi urubyaro rw’Ijambo. Tekereza kuri uku kuri, kuzakubaka, kugukomeza kandi kugutere imbaraga zo kubaho ubuzima bwo hejuru kandi bwuzuye intsinzi buri minsi! Kwatura Nabyawe n’Ijambo ndetse n’Umwuka w’Uwiteka; ku bw’ibyo ubuzima bwanjye ni ubuzima bw’Ijambo. Ijambo muri jye ritanga umusaruro n’ibisubizo mu buzima bwanjye none, mu Izina rya Yesu. Gucengera Ijambo Abaheburayo 2:1 Imigani 4:20-21
Yatubyarishije ijambo ry’ukuri… (Yakobo 1:18).















