Intumwa Yohana yagize iyerekwa ryihariye ku buzima buhoraho ndetse atanga n’inyigisho zisobanutse kuri ubu buzima budasanzwe dufite muri Kristo nk’abizera. Muri 1 Yohana 5:11-12, yaravuze ati, “Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.” Mbega ukuntu bifite uburemere! No mu Byakozwe n’Intumwa 5:20, twasomye ikintu gikomeye cyane kuri ubu buzima; hagira hati, “Mubwira abantu amagambo yose y’ubu Bugingo.” Imana ishaka ko tubwira abantu iby’ubu bugingo kuko ni ubuzima bwiza. Imana yahaye umuntu ubu buzima butabora kandi butarimbuka binyuze muri Kristo Yesu, ivuga ko uzamwemera wese azahabwa ubugingo buhoraho mu mwuka we (Yohana 3:16). Ni ubuzima bw’ubutware, gukiranuka, amahoro n’umunezero mu Mwuka Wera. Imana irashaka ko ubwira ba bandi bose batari muri Kristo ko hari ubuzima bwiza cyane buruta ubwo bazi bafite; ubuzima bwiza muri Kristo Yesu! Ishaka ko uhinduka umuyoboro w’ubwo buzima ukabugeza ku bo muhura buri munsi kandi ukanabereka ubwiza n’ubutunzi bw’Ubwami bwayo. Isengesho Data mwiza, ndagushimira ku bw’icyizere cy’ubuzima bwiza mfite muri wowe mpabwa n’Ijambo ryawe; ubuzima bwo gukiranuka, amahoro n’umunezero mu Mwuka Wera. Urakoze ku bw’uburyo wampaye bwo bwo kugaragaza buri munsi ubwiza buhebuje bw’Ubwami bwawe, mu Izina rya Yesu. Amen. Gucengera Ijambo Yohana 5:24 1 Yohana 5:20
“Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye” (Yohana 20:31).



















Ibitekerezo byanyu
amina