Gumana Igisubizo Cy’ukwizera(Pastor Anita)

Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse ku bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33).


Kugira ngo utsinde mu buzima, igihe cyose ugomba gusubiza ufite ukwizera mu Ijambo; ugomba kwiga gukorera mu rwego rwo kwizera, aho ikintu kigira agaciro ari icyo Imana yavuze gusa.


Ushobora kuba uri guhura n’ingorane mu butunzi bwawe; ariko nk’umwana w’Imana, urabona iki? Uribona nawe uri guhangayika kubera ubukungu bwifashe nabi nk’abandi bose bo mu isi cyangwa urabona ukuri kuvuga kuti “nibakugusha, uzavuga uti, hariho ikimbyutsa…” (Yobu 22:29).


Kalebu na Yosuwa ntabwo bahakanye ko hari abantu barebare kandi banini mu gihugu Imana yari yarasezeranije Abayisiraheli, ariko bo bagenderaga ku byo Imana Yari yaravuze. Igihe babazaga uko babonye icyo gihugu, igisubizo cyabo cyashingiye ku kwizera mu Ijambo ry’Imana. Mu gihe igisubizo cyabo cyatsindagiraga Ijambo, izindi ntasi icumi zatanze igisubizo kitarimo ukwizera – amakuru y’incamugongo.


Ntukemerere na rimwe icyo umubiri wawe wumva; icyo ubona, wumva kuba ari byo bigenga imibereho y’ubuzima bwawe. Bibiliya igira iti, “Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose” (2 Abakorinto 4:18). Reka intumbero yawe ijye iba ku Ijambo ry’Imana rihoraho kandi ritaneshwa kandi ujye uhorana igisubizo cyuzuye ukwizera.


Kwatura Mpoza intumbero yanjye ku Ijambo ry’Imana. Ibitekerezo byanjye, amagambo ndetse n’ibikorwa biyoborwa n’kwizera mu Ijambo ry’Imana rihoraho no kuyoborwa n’Uwuka wayo. Ntabwo ngendera ku byo mbona, cyangwa numva, ahubwo nsubiza gusa mu kwizera mu Ijambo ry’Imana. Hallelujah!

Gucengera Ijambo

Abaroma 10:17

Abakorinto 4:13

Abaheburayo 11:2

Tanga igitekerezo cyawe

Turabasaba kudatandukira. Ibitekerezo byanyu bigomba kuba bifite aho bihuriye n'Ijambo ry'Imana.


Security code
Refresh

IBYANDITSWE KURI FACEBOOK YACU:Kanda Like/J'aime

INYIGISHO (SERIES)

INYIGISHO ISESENGUYE

DONATE TODAY!

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

IBITABO

Iki gitabo cyanditswe na Apostle Jean SAFLO.Kivuga ku NSHINGANO ZA BURI MUKOZI W'IMANA

Andika Email yawe

IBITEKEREZO

  • gusaba gukora copy
    ndasaba gukora copy kuko nshaka kujya nkora post kuri facebook ibyamfashije bigafasha n'abandi
     
  • azaza igihe upfuye
    umuntu iyo apfuye ibye biba birangiye
     
  • Ndashaka kuba inshuti y,Uwiteka
    Uwiteka Aguhe imigisha, Akomeze Agusige Apôtre, inyigisho zawe zirankomeje, zinyongerereye inyota yo ...
     
  • icyifuzo
    [fv]ndabasuhuje mwizina rya yesu hari byifuzo nfite ndifuza kuza twandikirana kuko , haribyo ...
     
  • Gusaba
    Amahoro y'Imana abane namwe. Turabashimiye ko mukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa YESU KRISTO. Mbe ...

Abari ONLINE ubu

We have 27 guests online