Umugore umwe yavuze inkuru y’ukuntu yari yaratwaye umukobwa we ahantu henshi ngo basengere indwara yari afite ariko ntihagire igihinduka. Iri ni ikosa abakristu benshi bagwamo batarizi. Bakeka ko ugukira indwara cyangwa igitangaza cyabo kiba biturutse ku burebure cyangwa ubwinshi bw’amasengesho. Oya ntabwo ukizwa indwara n’amasengesho kuko imbaraga zikiza ntiziba mu isengesho ahubwo ziba mu Ijambo ry’Imana kandi ni ukwizera ufite mu Ijambo kuzana gukira indwara. Nk’Abakristu, dusenga kuko Ijambo ry’Imana ribidushishikariza kandi rikatwereka uko dukwiye kubikora, ariko imbaraga zikorera mu masengesho yacu ntiziri mu gusenga ahubwo ziri mu Mana dusenga. Ni iby’ingenzi ko wiga uburyo umuntu ahagarara ku Ijambo ry’Imana urishyira mu bikorwa ku bwawe. Kugirango uteze impinduka mu kibazo icyo ari cyo cyose, ukeneye kuba uzi neza icyo Ijambo ry’Imana rivuga kuri icyo kibazo maze ugasaba ko habaho impinduka ushingiye ku Ijambo ry’Imana. Ibi si umuhango wo gusenga, ahubwo ni ukurekura ukwizera kwawe ngo wakire ibyo Imana yaguteguriye. Yesu yaravuze ati: “ mufite kwizera mudashidikanya …mwabwira n’uyu musozi muti ‘shinguka utabwe mu nyanjya’ byabaho” (Matayo 21:21) “ yaravuze kandi ati “ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe kandi muzabibona.” (Mariko 11:24). Kubera iyo mpamvu rero, nusenga usaba gukira indwara ku mubiri wawe, wizere ko wakiriye uko gukira indwara hanyuma wature ko wakize. Ukwatura kwawe ntabwo gukwiriye kuba gushingiye ko ucyumva cyangwa ko utacyumva imibabaro cyangwa ibimenyetso mu mubiri wawe, ahubwo gushingiye ku Ijambo ry’Imana. 1 Yohana 5:4
“Yesu arabasubiza ati:Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe kandi muzabibona.” (Mariko 11:22-24)
Isengesho Data Mwiza, ndagushima ku bwo gusobanukirwa guturutse mu Ijambo nakiriye uyu munsi. Ndatura ko ubwo mbayeho kandi nkagendera mu mucyo w’Ijambo ryawe, indwara, ibyorezo n’ubumuga nta mwanya bifite mu mubiri wanjye. Ubuzima bw’Imana ni wo murage wanjye kandi mbubamo none n’iminsi yose mu Izina rya Yesu.Amen
Gucengera Ijambo
Luka 17:6
Yakobo 5:15

















