Kamere Yawe y’Ubumana(Pastor Anita)

“Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite” (1 Yohana 5:11-12).



Iyo umuntu yakiriye Kiristo, ahinduka umwana w’Imana: ”...abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana” (Yohana 1:12-13).


Umwami Yesu yaravuze muri Yohana 10:10 ko impamvu yaje ni ukugirango abantu babone ubuzima bw’Imana; ubuzima bw’ubutsinzi bw’Imana, kandi babubone ari bwinshi. Ubu buzima nibwo bugira uwizera umuntu w’igihanganye muri Kristo. Nibwo bukugira udasanzwe, ufite ububasha bwo gukora ibidashoboka. Kuko wakiriye ubu buzima, ugomba kubaho unesha iminsi yose no muri byose binyuze muri Kristo Yesu. Uyu niwo muhamagaro wawe:”Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro yo kuyimenya” (2 Abakorinto 2:14).


Ubwo wavutse ubwa kabiri, ntabwo ukiri “umuntu usanzwe”; ahubwo uri umwe mu basangizwa kamere y’Imana. Kuri ubu ubumana burakorera muri wowe. Sobanukirwa na kamere yawe w’Ubumana. Ubwoba, Imbaraga nke, umubabaro no kwiheba ntabwo bizongera kugira umwanya mu buzima bwawe igihe ubaho rwose mu muhamagaro wawe nk’uwoherejwe mu buzima bwo kunesha muri Kristo.


Isengesho Ishimwe ribe iry’Imana kubw’impano itavugwa ndetse y’umugisha y’ubuzima buhoraho, yamenyesheje umwuka wanjye! Nsobanukiwe ubuzima bw’Imana buri muri njye; kandi ndahimbaza Imana, yanshoboje kunesha muri Kristo, ndetse ingira inzira inyuramo ibyishimo bituruka ku bumenyi bw’ubuzima buhambaye bwayo mu izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

1 Yohana 5:13

2 Petero 1:3-4

 

 

 

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

Ijambo ry`umunsi


Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )
Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )
Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )
Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12).   Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

ukunda UBUGINGO?

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 24 guests online