Ugomba gutanga ibyifuzo bisobanutse igihe usaba Imana mu isengesho; jya urasa ku ntego; usobanure neza icyo ushaka. Si benshi bamenya guha Imana ibyifuzo bisobanutse mu bihe baba bafite ibyo bakeneye. Barayiganyira gusa, kandi bakarenga bakibaza impamvu amasengesho yabo adasubizwa. Niba ushaka kugirirwa umumaro n’imbaraga zidasanzwe z’Imana mu kunesha ibirwanya mu buzima, ugomba kwiga kurasa ku ntego mu isengesho. Muri Mariko 10:46-52, tubona inkuru y’umugabo wari ufite ikibazo cyo kutabona witwaga Barutimayo, wakomeje atakira Yesu cyane ngo amugirire impuhwe. Ubusanzwe, wakumva ko Yesu yagombaga guhita amwegera akamukiza ubwo bumuga bwe. Ariko ntiyabikoze! Ahubwo, yaramubajije ati “Urifuza ko ngukorera iki?” Biratangaje! Nubwo byagaragaraga neza ko uwo mugabo yari afite ikibazo cy’ubuhumyi, Yesu ni hahandi yashakaga ko agaragaza ukwizera kwe mu magambo asobanutse. Mu gusubiza, uwo mugabo yaravuze ati “Ndashaka guhumuka.” Amagambo akurikira y’Umwami yagize ati “Humuka!” maze Barutimayo arakira kubw’igitangaza. Icyo Imana ishaka si uko uyiririra kubw’ikibazo cyawe, ahubwo ni uko wagaragaza ukwizera kwawe igihe usenga. Kwizera gutuma wigarurira! Numara guha Imana ibyifuzo byawe bisobanutse neza, ujye uzamura icyubahiro cyayo kandi ureke kwizera kwawe kugume gucanye. Jya ugenza nka Aburahamu, we wabonye isezerano ry’Imana “…ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza.” Gucengera Ijambo Matayo 21:22
“Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima” (Abafilipi 4:6).
Isengesho Data mwiza, ntangaje ko kwizera kwanjye uyu munsi kubatswe kugakomera kandi kugatanga umusaruro urenzeho, ubwo nyoborwa n’ubwenge bwawe mu gutanga ibyifuzo biboneye mu isengesho, mfite gusobanukirwa neza Ijambo, mu Izina rya Yesu. Amen.
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12). Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira

















