Akenshi mu byanditswe, ijambo umutima ryakoreshejwe mu mwanya w’umwuka kandi impamvu yabyo irumvikana. Nk’ uko umutima ari wo zingiro ry’imikorere y’umubiri w’umuntu, ni nako umwuka ari wo zingiro rigenga imibereho y’umuntu. Mu Migani 4:23 haragira hati “Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho ubuzima butangirira”(MSG). Ibintu byose bijyanye n’ubuzima bwawe byose mu by’ukuri bitangirira mu mwuka wawe. Gutsinda cyangwa gutsindwa, ubutunzi cyangwa ubukene, ubudashyikirwa cyangwa kugawa bitangirira mu mwuka w’umuntu. Ubwenge bwawe ni bwo rembo ry’umutima n’umwuka wawe. Iyo niyo mpamvu amagambo n’ibitekerezo wemerera kunyura mu bwenge bwawe atayunguruye abikwa mu mwuka wawe. Iyo niyo mpamvu ugomba kuyungurura ibintu byose binyura mu bwenge bwawe bigana mu mwuka wawe. Buri munsi twumva amagambo, tukabona ibintu kandi tukakira amakuru aturutse impande zose meza cyangwa mabi. Kubera iyo mpamvu, ukwiriye gushyiraho uburinzi ku mutima wawe kandi ntiwemerere umwuka wawe kwakira no kwita ku makuru mabi. Ntukigere na rimwe wemerera umutima wawe gutinda ku bintu utega amatwi, wumva cyangwa ubona bitandukanye n’Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Igiheburayo ryahiduwe ngo “rinda” mu Migani 4:23 ritanga ishusho y’uburinzi buzengurutse ikintu gifite agaciro. Dushobora no kugenekereza icyo cyanditswe dutya “Shyira uburinzi ku mutima wawe kuko ugira ingaruka ku bintu byose ukora.” Dutanze urugero, niba wumvise amakuru ko hariho ibibazo by’ubukungu; ugusubira inyumba kukaba kuganje, kandi ibintu bikaba bikomeye impande zose; ntugahangayike kuko utari uw’iyi si. Wange gutekereza kuri ayo makuru mabi; ntuyatindeho. Wange ko ayobora ubuzima bwawe cyangwa ko ategeka ibyo ubuzima bwawe bunyuramo. Ahubwo ukwiriye kugira uti “Oya, Ibyo si ibyanjye. Nkorera mu rwego rw’ubutunzi bwinshi kuko ndi umuragwa w’Imana n’umuraganwa na Kristo. Sinzigera nkena, mbura amafaranga cyangwa ncishwa bugufi.” Niba wemereye ibitekerezo bibi kwinjira mu mutima wawe, bizakuzanira ubwoba muri wowe. Kubera iyo mpamvu rero kora ibishoboka byose ngo urinde cyane umutima wawe. Wakire gusa ibitekerezo byo gutera imbere, intsinzi, ubuzima buzira umuze, ubutunzi, ibyishimo no kunyurwa bituruka mu Ijambo ry’Imana.
“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho”(Imigani 4:23).
Isengesho Data Mwiza, Ndagushimira ku bw’Ijambo ryawe rimpa amakuru meza yo gutekerezaho; Ijambo ryawe rihora rihabwa ikaze mu mutima wanjye, rikagira umumaro muri jye, ritanga umusaruro w’ibyo rivuga mu Izina rya Yesu, Amen.
Gucengera Ijambo
Abafilipi 4:8
Toza Umwuka Wawe Ukoresheje Ijambo(Pasitori Chris )Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima (Imigani 20:27). Ibintu bibera mu mwuka w’umuntu ahanini nibyo bigenga ubuzima bwe. Kuba uzatunganirwa mu buzima bigengwa n’ibibera mu mwuka wawe, kuko mu mwuka wawe ni ho hakomoka iby’ubugingo byose (Imigani 4:23). Ub...Soma Ibikurikira
Ubona Iki?(Pasitori Anita )Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo (Kubara 13:33). Ibyo ubona n’uko ubibona ni ikintu cy’ingenzi. Ese ubonesha amaso yawe y’umubiri, cyangwa ubonesha amaso yo kwizera? Abareba bakabonesha ama...Soma Ibikurikira
Wihera Ku Byahise(Pasitori Anita )Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere (Abafilipi 3:13). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha inkuru irambuye ya Sawuli w’i Tarusisi, waje nyuma kumenywa nka Pawulo. Mbere yo guhinduka kwe, yatoteje ubwoko bw’Imana yivuye inyuma. Ariko um...Soma Ibikurikira
Reka Yigaragaze Binyuze Muri Wowe!(Pasitori Chris )Ibimenyetso n’ibitanganza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye (Ibyakozwe n’Intumwa 5:12). Imana ibasha kugukoresha uramutse uyemereye; ntacyo itakora binyuze muri wowe iyaba wayiyeguriraga. Yamaze kuguha umugisha no kuguh...Soma Ibikurikira















