Ubufatanye

“Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo” Umubwiriza 4:9

Twemera ko ubutsinzi bukomeye bugerwaho mu bufatanye. Gospel Spreaders Ministries ifite inshingano yo gukorera Umwami wacu Yesu Kristo, isakaza Ubutumwa Bwiza kuri buri muntu mu mahanga yose.

Binyuze muri ubu bufatanye, twishimiye kwakira no gusakaza ku mbuga zacu za internet: inyigisho, ubuhamya, indirimbo n’ibikorwa mutegura mu matorero na za ministeri

Uruhare rwacu (GSM):

Gusakaza ku buntu inyigisho, ubuhamya, indirimbo mu buryo bukurikira: amajwi, amashusho, inyandiko n’ibishushanyo.

Gukora  ku buntu web page ya ministeri cyangwa itorero ryanyu irimo amakuru n’ibikorwa byanyu: ikirango, imiterere ya ministry, umwirondoro w’umukuru wayo, aho mukorera, ibikorwa by’itorero, amatangazo, amashusho yerekana ibiterane mutegura ndetse n’umuyoboro(link) ku rubuga rwanyu rwa internet.

Inyigisho mutugezaho zihabwa amahirwe yo gutambuka mu biganiro byacu bya buri cyumweru bica ku maradiyo mu Rwanda.


Uruhare rwanyu :

  1. Kutugezaho inyigisho, ubuhamya n’indirimbo zanyu kuri DVD, CD, Flash Disc, cyangwa se kuri e-mail

  2. Gusengera buri munsi Gospel Spreaders Ministries kugira ngo Uwiteka azakomeze kuyirindira mu gukiranuka kwe, gutanga buri cyangombwa uyu murimo ukenera, kuyagura no kuyishoboza kugera kuri gahunda Imana iyifitiye

  3. Gusengera buri munsi uwashinze Gospel Spreaders Ministries kugira ngo Uwiteka akomeze kumurinda kandi ahore ahanze amaso ye ku Mwami Yesu Kristo wenyine, abe igikoresho cy’umumaro munini mu biganza by’Imana kandi ayikorere gutinya no gukiranukira Imana, mu bw’itonzi no mu mutima uciye bugufi ku bw’icyubahiro cy’Imana!

  4. Gutanga buri kwezi impano ivuye ku mutima yo gushyigikira kwaguka kw’uyu murimo.

  5. Igihe cyose bishobotse, kumenyesha abantu ko bashobora kubakurikira na ministry yanyu cyangwa itorero ku mbuga zacu.

  6. Gufatanya no mu bindi bikorwa aho bishoboka hose


Niba wifuza ubu bufatanye kanda hano

Izindi Services mushobora kudukeneraho :

Gukora website

Gusemura

Kwamamaza

Video Production

Media Strategies

Ukeneye izi services, kanda hano

Tanga igitekerezo cyawe


Security code
Refresh

URI ISHUSHO NTO YE...MU ISI YAWE

 

Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si (1 Yohana 4:17).


Mu Baheburayo 1:3 hatubwira ko Yesu Kristo ari ishusho ya kamere y’Imana. Bivuze ko ari ishusho yuzuye igaragaza Data. Ubwo yagendaga mu isi, yari uguhishurwa kw’ubushake bwa Data, ndetse...

 

INYIGISHO ISESENGUYE

Sponsorship

Flyerber
Flyerber1

DONATE TODAY!

UMVA IYI NYIGISHO

In order to view this object you need Flash Player 9+ support!

Get Adobe Flash player

Powered by RS Web Solutions

KURAMYA NO GUHIMBAZA

KANUMA DAMASCENE ni umukozi w’Imana wahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

Afatanyije na bagenzi, yasohoye album irimbo indirimbo 30 zo mu gitabo.

Wifuza kumva zimwe muri izo ndirimbo kanda ahanditse Soma ibikurikira.....

ukunda UBUGINGO?

IGITABO cya Ap Jean SAFLO

"RETHINKING the CHURCH for 21st CENTURY"

Iki gitabo gikubiyemo "Job Description" y'umurimo w'Imana, buri wese mu mwanya Imana yamuhamagayemo.

KIBONEKA ku isi yose, wifuza kugura iki kitabo kanda hano

Andika Email yawe

Ibitekerezo

Abari ONLINE ubu

We have 25 guests online