Imana iragukunda kandi igufitiye imigambi myiza!
Muri Yohana 3 :16 haratubwira ngo « Kuko Imana yakunze cyane abari mu Isi, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.» Muri Yohana 10:10 haratubwira impamvu Yesu yaje : « Umujura (satani) ntazanwa n’ikindi keretse kwiba, kwica no kurimbura, ariko jyeweho (Yesu) nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, kandi zibone ubugingo bwinshi.
Watandukanye n’urukundo rw’ Imana
Umuntu yandujwe n'icyaha bimutandukanya n’Imana, kuko Imana yera kandi muri yo hatabamo icyaha.
Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanyije n’Imana yanyu, ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kubumva. Yesaya 59: 2
“ Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.” Abaroma 3: 23
“Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha niho mama yambyariye” Zaburi 51: 7
Si uko ko uri umunyabyaha ruharwa, ahubwo ni uko twese twatandukanyijwe n’Imana ubwo umuntu wa mbere yacumuraga ku Mana. Itangiriro 3: 6
Mu Abaroma 6 :23 hakatwereka ingaruka z’icyaha : « Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ».
Imana yaturemye ngo tuyibere inshuti, tube mu busabane hamwe nayo. Ni twe twangije ubwo bucuti Imana yashakaga ko tugirana.
Agakiza si ibikorwa byiza gusa! Ibikorwa byiza bigomba kuba ingaruka y'agakiza, ariko byonyine ntibishobora kukujyana mu ijuru! Mu abafilipi 2: 8-9 Bibiliya iravuga ngo “ Mwakijijwe ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntuwirarira”
Imana yiyunze natwe muri Kristo Yesu
“Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristu yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Abaroma 5: 8
“ Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, Yesu Kristu” Abaroma 2: 5
Kwizera
“Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.” (Ibyakozwe n’Intumwa 16:30,31).
Yesu aravuga ati: “uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.” Mariko 16:16
Kwihana
Igihe cyose uzaba utaremerera Yesu kukwezaho ibyaha byawe, uzahora ubarwaho gukiranirwa.
Yesu wenyine niwe wakwezaho ibyaha byawe.
Yesu aravuga ati: “Muzapfana ibyaha byanyu kuko nimutizera ko ndi We (Umwana w’Imana), muzapfana ibyaha byanyu.” Yohana 8:24
“Mumenye yuko Umwana w’umuntu(Yesu) afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Matayo 9: 6:
Yesu ahera ubwo atangira kwigisha ati: “ Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi”. Matayo 4: 17
Yesu aravuga ati: “ Nimutihana, muzarimbuka mwese” Luka 13: 5
Kwihana biva mu mutima uciye bugufi imbere y’Imana.
Uwihannye agomba guhinduka(1 Abatesalonike 1:9), kandi agatangira gukora ibikorwa byiza(Matayo 3: 8).
Kwatura
Kwatura ni intambwe ya ngombwa cyane! Hari abantu bavuga ngo”birahagije gusenga bucece mu mutima wanjye, mu ibanga”. Ibyo si byo kuko Bibiliya ivuga iti:”Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza. Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa. Kuko umutima ariwo umuntu yizeza yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa". Abaroma 10:8-10
Urashaka kwiyunga n'Imana?
Subiramo aya magambo
Mwami Yesu, ndizera ko uri Umwana w’Imana, ko waje mu isi kuducungura, ugapfa ku musaraba maze ku munsi wa gatatu ukazuka.
Nguhaye ubuzima bwanjye, ndihannye ibyaha byanjye byose, ibyo nibuka n’ibyo ntibuka, ibyo nzi n’ibyo ntazi, unyezeshe amaraso yawe, wandike izina ryanjye mu gitabu cy’ubugingo, undinde kamere n’ingeso mbi, unyobore mu nzira yo gukiranuka kugeza umunsi uzaza kunjyana tukabana iteka amaso ku yandi. Umbere Umwami n’Umukiza none n’iteka ryose. Mu izina rya Yesu Kristo, Amen
Nyuma yo gusenga iri sengesho, Imana ikwakiye mu bana bayo, iguhaye ubugingo buhoraho, “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana” Yohana 1: 12
Ngaho twandikire turusheho kunezerwa hamwe ndetse no kugusengera
Izindi ntambwe za ngombwa ukwiye gukora
Shaka itorero rikwegereye, ryigisha Bibiliya maze ubimenyeshe umushumba (Pasteur) kugira ngo akuyobore ku yindi ntambwe ya ngombwa : “ umubatizo” kandi akube hafi muri ubu buzima bushya!
Kubatizwa ku bwo kubabarirwa ibyaha
Kubatizwa gukurikira kumva Ubutumwa bwiza, kwihana no kwatura. Niyo mpamvu abana bato batabatizwa kuko ubwabo batabasha kumva, kwihana no kwatura.
Yesu aravuga ati: “ Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.”
Mariko 16: 16
“Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu”. Ibyakozwe n’Intumwa 2: 38
Imana iguhe umugisha!
















Ibitekerezo byanyu
MURUGENDO DUSENGESHE UMWUKA ITEKA KUKOSATANI
YAKAJIJE IMBARAGA KUGEZA UBWO ASIGAYE AKORERA MUBANTU
URUGERO NKO MURI AMERIKA NAHANDI
MUZANSOBANURIRE IBIJYANYENYE N`URUKUNDO RW`IMANA
1. Amasengesho yo kwiherera ya burigihe uyakomeje , Imana iraza mukabana ukaba mwijuru kandi urimwisi ndetse abantu bakubonana ibibazo ariko wewe warashikiriye ibisubizo byawe. nukuri biba mumasengesho. gerageza uhozeho wirebere.
2. Egera umukozi wimana wizeye pe, musengane ukoze isoni ikikugoye imbere ye nimbere yimana kiza hunga burundu , uzakomera mugakiza nikindi kizaza ntikiza rema kizajya gihunga burigihe ukicyinjira mumwuka wamasengesho. ubusabane bwawe nImana ntibuzashira kuko izakwambika izindi mbaraga zidasanzwe Amen. Pastor Alexander
Ndabashimiye kandi kuba mwaratekereje gukoresha ikorana buhanga mugusakaza ubutumwa bwiza kuri benshi.Imana ikomeze kubafasha mu murimo wayo.
Tabaza Uwiteka mubyo ushaka kugeraho byose.
Yeremiya 33;3