Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Indirimbo » Aimé UWIMANA » Text » “Mpuye na Yesu Kristo imbona nkubone namushimira”Aime (...)
“Mpuye na Yesu Kristo imbona nkubone namushimira”Aime Uwimana

Iyo uganiriye nabantu benshi wumva ko bahuye na Yesu Kristo imbona nkubone,hariho abamushimira ariko kandi harimo nabamubaza ibibazo bikomeye bijyanye n’ubuzima babayemo.

Umuhanzi Aime Uwimana uririmba indirimbo zahimbiwe Imana avuga ko ahuye na Yesu Kristo imbona nkubone atamwakiriza ibibazo ahubwo yamushimira ibyo urukundo rwe, imbabazi ndetse n’imbaraga z’uwo mwami Yesu.

Uwimana aganira na Ubugingo.com, yagize ati”namushimira uburyo ankunda nuko anyakira kuruta uko undi muntu yanyakira” mu gusobanura ayo magambo, yavuze ko Yesu Kristo ari we wenyine ubasha kumwihanganira akamwakira niyo yaba yakoze amakosa akomeye mu gihe nta wundi muntu wamwakira nkuko Yesu abikora. Avuga ko hari n’igihe abona yakoze amakosa akaba yakwiyirukana ngo ave muri Yesu ariko Yesu nta bimwemerere kubera urukundo amukunda ahubwo akamubabarira mu buryo we abona nta wundi wabikora utari Yesu Kristo.

Aime Uwimana agaragaza ko igihe yumva yisuzuguye, nta kibuza Yesu Kristo kumwubaha.

Uyu muhanzi asanga Yesu Kristo amakunda kurusha uko we yikunda, yagize ati” mpuye nawe namushimira ko ankunda, kuko iyo ngeze mu bihe binteye ubwoba aba ari kumwe nanjye, mu magambo make navuga ko ariwe ugize ubuzima bwanjye muri rusange.” Agendeye kukuba Yesu Kristo ariwe ugize ubuzima bwe, asanga ariyo mpamvu igihe baba babonanye ntacya mubuza ku mushimira.

Ese wowe uhuye na Yesu wamubwira iki? Wabamushimira kuri byo byose agukorera mu buzima bwawe cyangwa wamuhata ibibazo kubera ibitarakugendekeye nkuko wabyifuzaga mu buzima bwawe? Twige gushimira Imana ku gato no ku kanini kuko no kuba duhumeka dukwiye kubishimira Imana yacu.

Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mukamukwiye bernadette kuwa 28-10-2015 saa 03:41
 

abon umuntu ulilimba indilimbo nyinshi z’Imana aribaza ngo ahuye na yesu imbona nkubone yamushimira ? wisubiremo wumve ibyo uvuze kuko ubishatse ukisuzuma neza wasanga muli kumwe mushimire ubwo ali kukumva arakurebe gusa bisaba gusenga cyane ushize amanga njye njye ndabihamya kuko niyo ndize arampumuriza akampoze nkabyumva ankoraho ibyo ni ukuli ni uburenganzira bwawe kubyemera cyangwa kutabyemera .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza