Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Indirimbo » Simon KABERA » Textes » Agakiza ntikazungurwa!
Agakiza ntikazungurwa!

Nta gisa no kuvukira mu muryango ukijijwe! Ni bimwe mu bishobora kugira umumaro ukomeye ku muntu kuko byamuha umurongo w’amahitamo meza mu buzima bwe cyane ko aba afite abo areberaho nk’urugero rwiza. Ariko kuvukira mu muryango ukijijwe byonyine ntibitanga ubwishingizi bw’agakiza.

Mu by’ukuri hari inyungu kandi nyinshi zo kuvukira mu muryango ukijijwe harimo gusengerwa n’ababyeyi, kubona hafi abo kureberaho nk’urugero rwiza ariko ibi bishobora kuguhindura uwo abenshi bakunda kwita umunyedini aho baba bashaka kuvuga umuntu ugendera ku mahame y’idini runaka kurusha kugira kamere y’Imana.

Hari n’igihe ugira umuryango mwiza ukagutoza gusenga ukabakuraho imico myiza y’abana b’Imana. Ibi ariko na none ntibiragera ku rwego rwo gutanga ubudahangarwa bwo kwakira agakiza.

Muri byinshi Imana yemerera abayeyi guha abana babo, agakiza ntikarimo, kuko nta mubyeyi n’umwe wari wabambirwa ibyaha by’umwana we. Aramutse anabikoze, igitambo cye nticyakwemerwa n’Imana kuko igitambo gihesha agakiza ari kimwe rukumbi, cyera, kizira inenge kandi gisanzwe gituwemo n’ubuzima buhoraho. Icyo ni igitambo cya Yesu Kristo!

‘’Ijambo ryitwa agakiza ni ijambo rikomeye ntabwo ari umurage umuntu ahabwa n’ababyeyi. Ntushobora kukazungura ngo uvuge ngo mu bizungurwa ngo hari mo n’agakiza”. Kabera Simon

Agakiza ni impano umuntu ahabwa ku giti cye agahura na Yesu ubwe akamwihera umurongo ashaka ko agenderamo. Agakiza ni ak’umuntu ku ubwe yaba uworoheje cyangwa ukomeye, uwize n’utarize mbese ingeri zose. Umuntu wese ukomoka kuri Adamu akeneye agakiza ahabwa na Yesu.

Umuntu ashobora gukura abwirizwa n’ababyeyi kujya gusenga akabifata nk’ibisanzwe ariko umuntu akeneye ubwe kwihurira na Yesu. ‘’Nanjye nakabaye ndi muri babandi bavuga bati jyewe nagakuriyemo kuko Mama yari umvugabutumwa namenye ubwenge ababyeyi banzindura njya muri Sunday school muri Pentecost church i Bugande ariko mvuze ngo aho niho natangiriye agakiza naba mbeshye ariko nabifataga nk’idini kuko nabonaga ari iby’iwacu.

Muri 1995 ndi mu Rwanda nibwo namenye Kristo asanga umutima wanjye, nasomaga Bibiliya numva Kristo aranyihishuriye nibwo namenye Yesu birenze iby’idini nari nsanzwemo’’. Kabera Simon Birumvikana ko Kristo w’ababyeyi ni umwe n’uw’abana ariko ni byiza kubwirwa ko ikintu kiryoha ariko ubuhamya nyabwo umuntu abwitangira iyo ariyeho ku giti cye agatunga amakuru y’impamo.

Ibi bituma utabifata nka gahunda z’idini zisanzwe ahubwo ukajya ubikorana umutima ukunze kurushaho nk’ushaka kuzamura icyubahiro cy’Imana kandi ukabikora nk’uwiteguye kuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana ukisobanura ubwawe.

Ibi bishobora kandi kugufasha kumenya umuhamagaro Imana igushakamo. Dusoza twibukiranye ko ari byiza kuvukira mu umuryango ukijijwe ariko ari byiza cyane kwihurira na Yesu Kristo ku giti cya buri muntu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Harerimana Ivan kuwa 18-01-2015 saa 16:43
 

Ese Kuvukira Mumuryango Ukijijwe, Nyamara Imyemerereyabo Ikaba Inyuranije Nukuwiteka Avuga, Uwomwana Ntagiye Kurohama Mubyo Atazi? Ese Wakora Iki Wowe Mugihe Ubibonye? Murakoze Munsubize Nyeneye Gusobanukirwa 0784577067

MUNYANEZA Gilbert kuwa 18-01-2015 saa 08:09
 

Mbashimiye Ijambo Ry’Imana Ryiza Mwatugejejeho Kuby’ubugingo.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza